Sean Kingston na nyina barashinjwa Ibyaha bishobora gutuma bafungwa imyaka 20

Umuhanzi Sean Kingston n’umubyeyi we Janice Turner barashinjwa icyaha cy’uburiganya gishobora gutuma bafungwa imyaka itari munsi ya 20.
Ni ibyatangajwe na Polisi ivuga ko uyu muhanzi akurikiranyweho ibyaha 10, birimo ubujura, uburiganya, kwiyoberanya agamije guhunga inshingano, ndetse no gucuruza ibijurano.
Nubwo bimeze bityo ariko, Sean Kingston yatawe muri yombi muri Gicurasi 2024 muri Leta ya California, nyuma yo gushinjwa na sosiyete y’ikoranabuhanga kuyambura amafaranga menshi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bivugwa ko Sean Kingston yanyereje asaga ibihumbi 50 by’amadolari ($50,000), ndetse hari ibirego by’ubujura burengeje ibihumbi 100 by’amadolari ($100,000).
Mu byaha akurikiranyweho, harimo no gukoresha sheki itazigamiye ifite agaciro ka $44,000, bikekwa ko umubyeyi we Janice Turner yabigizemo uruhare rukomeye.
Sean Kingston yamenyekanye cyane mu muziki binyuze mu ndirimbo nka Beautiful Girls.
Nubwo we n’umubyeyi we bagikurikiranwa, ubucamanza ni bwo buzatanga umwanzuro w’urwo rubanza.
Sean Kingston afunzwe by’agateganyo mu gihe agitegereje igihano. Uwo mugabo w’imyaka 34 yategetswe gufungirwa mu rugo akurikiranwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, nk’uko bitangazwa n’urukiko, agomba gutanga ingwate y’inzu ifite agaciro kari hagati y’amadolari ya Amerika 500 000 na 200 000.