Wizkid yateje urujijo nyuma yo gusiba ibyo yari yarashyize kuri Instagram

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Wizkid, yateje urujijo nyuma y’uko yasibye ibintu byose yari yarashyize kuri Instagram bigateza urujijo ku bamukurikira.
Ku wa Mbere tariki 31 Werurwe 2025, ni bwo uyu muhanzi yasibye buri kimwe cyari ku rubuga rwe rwa Instagram, asiga abamukurikira barenga miliyoni 18 mu gihirahiro, ibyateje urujijo mu bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro muri icyo gihugu.
Hari amakuru agaragaraza ko atari ubwa mbere Wizkid afashe ingamba nk’izo, kuko muri Kanama 2019 na Nyakanga 202, nabwo yahanaguye konti ye ya Instagram, ubwo yiteguraga kumurika alubumu ye ‘More Love, Less Ego’.
Kugeza ubu, Instagram ya Wizkid nta kiyiriho (nta Post) ibyashingiweho n’abatari bake bibaza ko yaba agiye gushyira ahagaragara ikindi gihangano.
