Rubavu: BDF yishyuriye abaturage 17 inguzanyo ya 50.000.000 Frw

  • Imvaho Nshya
  • Mata 1, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ikigega gishinzwe guteza imbere Imishinga mito n’iciriritse (BDF) cyishyuriye abaturage 17 inguzanyo ya miliyoni zisaga 50 z’amafaranga y’u Rwanda bagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’Umugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu.

Abo baturage bagejejweho iyo nkuru nziza mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo hakorwaga umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe mu Murenge wa Nyundo w’Akarere ka Rubavu.

Umuyobozi Mukuru wa BDF Munyeshaka Vincent, yahamije ko nyuma y’ibiza byibasiye Akarere ka Rubavu bikangiriza imitungo y’abaturage, abaturage benshi babatakambiye bituma bumva ubusabe bwabo bahitamo kwishyurira inguzanyo abo baturage bari barafashe inguzanyo mu bigo by’imari.

Aba baturage 17 ni abo mu Mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero yashegeshwe n’ibiza bagasigara batakibashije kwishyura inguzanyo bari barahawe.

Munyeshaka yagize ati: “Ibiza byibasiye aka Karere ntibyatwaye ubuzima bw’abantu gusa, kuko byangirije n’ibikorwa bihombya abaturage 17 barimo umwe wo mu Karere ka Ngororero bari bafite inguzanyo mu Mirenge SACCO ya Nyundo na Kanama. Twahisemo kubasonera izi miliyoni 50 Frw kandi twabikoze mu rwego rwo kwifatanya n’izindi nzego mu gufasha abaturage kuko natwe turi Abanyarwanda, ni ukugira ngo bakomeze batere imbere kandi baheho neza.”

Imvura idasanzwe yateje imyuzure n’inkangu mu Ntara y’Amajyaruguru, iy’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi, yaje mu biza byahitanye abantu benshi ku Isi mu mwaka wa 2023.

Ibyo biza byahitanye abantu 135 abandi 111 barakomereka, hapfa amatungo arenga 4,255. Hasenyutse inzu 3,000 ndetse n’imyaka yari iteye ku buso bungana na Hegitari 3,100 irangirika, bikaba bivugwa ko yangije imitungo ifite agaciro ka miliyari 222 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga abaturage bari barayahawe ngo nyuma y’icyorezo cya Covid-19 ngo bazahure ubukungu bw’ibyo bakoraga aho bamwe mu bari barashoye mu bucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi bibasirwa n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya mu ijoro rya tariki 02 Gicurasi 2023.

Bamwe mu baturage basonewe inguzanyo bavuga ko bari barahuye n’ihungabana rikomeye kuko nta bushobozi bwo kuzishyura bari bagifite.

Uwamariya Marie Claire utuye mu Mudugudu wa Rukoro, Akagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kanama, yagize ati: “Nacuruzaga butiki, umugezi wa Sebeya uradutera ibintu byose biragenda, numva ubuzima burahagaze nibaza aho nzakura amafaranga miliyoni 4 nagurijwe ngomba kwishyura y’inguzanyo. Kuba dusonewe biradufashije cyane turashima Nyakubahwa Perezida wa Repibulika Paul Kagame uba watuzirikanye.”

We n’abandi basonewe bavuga ko ubuzima butari buboroheye ndetse ngo bari bategereje Cyamunara y’imitungo yabo.

Kavuna Guido atuye mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Nyundo, ati “Narikoreraga nshaka kwiteza imbere ariko mpura n’ibiza maze amezi ane mpawe inguzanyo, ibintu byose biba umuyonga nitakariza icyizere. Nyuma banki yatangiye kutwishyuza dutangira gutakamba none nejejwe no kuba arenga miliyoni 3,5 Frw nayakuriweho.”

Akomeza avuga ugutekererezwa n’ubuyobozi bwiza byongeye kumugarurira icyizere mu gihe yiyumvaga nk’aho ari wenyine.

Ubuyobozi bwa BDF bwashishikarije abaturage gukomeza kwegera Imirenge SACCO ibegereye bagasaba amafaranga muri gahunda yo kuzahura ubukungu bafitemo arenga miliyari 30 Frw zitarakoreshwa, bakazigurizwa bakiteza imbere.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 1, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE