Zimbambwe: Imyigaragambyo yari igamije kweguza Perezida yaburijwemo

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 1, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Inzego z’umutekano za Zimbambwe zahosheje ubukana bw’imyigaragambyo yari igamije guhatira Perezida w’icyo gihugu, Emmerson Mnangagwa kwegura bitewe no kugundira ubutegetsi na ruswa ikomeje kumunga igihugu.

Ejo ku wa 31 Werurwe ni bwo umubare wa benshi bitabiriye iyo myigaragambyo ariko baza gutatanywa n’inzego z’umutekano hasigara bake abandi bajya kure y’imihanda ku bw’umutekano wabo.

Nyuma y’amakuru avuga ko abitabiriye ari bake, umuyobozi w’abigaragambyaga Blessed Geza yasabye Abanyazimbabwe kutaba ibigwari ahubwo bakarwanira igihugu.

Geza, wifuza ko Visi-Perezida Constantine Chiwenga asimbura Mnangagwa, mbere yari yarahamagariye abenegihugu kuzura mu mihanda mu rwego rwo kuvana Perezida ku butegetsi.

Visi-Perezida ntacyo aravuga ku byo asabwa n’abigaragambya ariko inzego za Leta zahakanye ko ntacyo abo bagabo bombi bapfa ku buryo umwe yarwanya mugenzi we.

Farai Murapira wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Zanu-PF, yavuze ko ibitangazwa ku mbuga nkoranyambaga ahanini biba bidashingiye ku kuri ariko abahanga mu bya politiki bavuga ko gutesha agaciro abigaragambya ari amakosa.

Hirya no hino mu mijyi itandukanye, ubucuruzi bwari bwafunzwe, amashuri, ndetse nta n’imodoka zari mu nzira.

Kugeza kuri uyu wa 01 Mata umutekano uracyakajijwe mu murwa mukuru Harare ndetse ubuyobozi bwatangaje ko budakeneye ko igihugu kinjira mu ntambara y’abenegihugu.

Bivugwa ko intandaro y’imyigaragambyo ari gahunda yatangajwe na Perezida yo kongera manda ye ya nyuma aho kugeza mu 2028 nkuko byari biteganyijwe  akageza mu 2030. Ibyo byakiranwe na yombi n’abamushyigikiye ariko nyuma Mnangagwa aza gutangaza ko atazaguma ku butegetsi.

Emmerson Mnangagwa ari ku butegetsi kuva mu 2017 nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Robert Mugabe, akaba ari kuyobora manda ye ya kabiri nubwo ashinjwa ibirego bimweguza bitandukanye.

Abigaragambya batatanyijwe n’inzego z’umutekano
  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 1, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE