Rwaka Claude yagizwe umutoza wungirije wa Rayon Sports y’abagabo

  • SHEMA IVAN
  • Mata 1, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Rwaka Claude watozaga Rayon Sports y’abagore, yagizwe umutoza wungirije wa Rayon Sports y’abagabo kugira ngo afashe iyi kipe mu rugamba rwo kwegukana Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro.

Rayon Sports y’abagabo yari imaze ukwezi idafite umutoza wungirije nyuma y’uko Umunya-Tunisia, Quanane Sellami, yasezeye mu ntangiriro za Werurwe kubera ko Rayon Sports itubahirije ibyo impande zombi zari zumvikanye.

Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri yitabira imyitozo

Rwaka yaherukaga gufasha Rayon Sports WFC kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2024/25 n’Igikombe cy’Intwari, mu gihe kandi yayigejeje muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Si ubwa mbere agiye kuba umutoza wungirije wa Rayon Sports y’Abagabo kuko yabikoze mu mwaka w’imikino wa 2022/23 ubwo yari yungirije Haringingo Francis bafatanyije kwegukana Igikombe cy’Amahoro.

Kugeza ubu Gikundiro, iyoboye Shampiyona n’amanota 46, izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Mata 2025, aho izakirwa na Marine FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona.

Rwaka Claude yagizwe umutoza wungirije wa Rayon Sports kugeza umwaka w’im’kino wa 2024-2025 uragiye
  • SHEMA IVAN
  • Mata 1, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE