Nyagatare: Nyuma yo kwegerezwa ivuriro, bagiye guhabwa n’amashanyarazi

  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 31, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwijeje abaturage bo mu Kagari ka Kanyamikamba, Umurenge wa Gatunda ko nyuma yo kwegerezwa ivuriro ry’ibanze, harimo gutekerezwa no kubagezaho amashanyarazi mu gihe cya vuba.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bubigarukaho mu gihe, abaturage bishimira ko batangiye kubona umusaruro wo kuba batagikora ingendo ndende cyane bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.

Abo baturage bavuga ko kuba iri vuriro ry’ingoboka ryarabegerejwe byatumye ntawushobora kugira ikibazo cyo kwivuza ngo abure abamwitaho.

Iri vuriro kandi ngo ryatumye abatuye muri ako Kagari batagikora ingendo ndende bajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nyarurema, ubu bakaba bajyayo gusa igihe bakeneye serivisi z’ubuvuzi zisumbuye.

Murekeyisoni Clarisse, umubyeyi wari waje kureba uko ubuzima bwe buhagaze, yatangarije Imvaho Nshya ko iryo vuriro ryabaye igisubizo ku ngendo bakoraga.

Agira ati: “Mu byo twishimira uyu munsi ni uko ingendo twakoraga tujya kwivuriza kure zavuyeho. Ubundi kujya kwa muganga byasabaga kuba ufite amatike ugatega moto. Nyamara uyu munsi iyo ugize ikibazo ni ugutambika uza kwa muganga bakagufasha ukisubirira mu rugo, keretse wenda bikomeye ni bwo ushobora koherezwa ku Kigo Nderabuzima.”

Rukundo Isidole na we agira ati: “Ni ukuri turishimira uko twitaweho n’ubuyobozi bwiza. Uretse kubakirwa ivuriro dufashwa no kugira ibindi bidufasha kwita ku buzima birimo gahunda ya Mituweli kwizigamira n’ibindi. Ibi rero binatuma umuntu abona umwanya wo gukora ibimuteza imbere kuko ntawuhera mu buririri kubera uburwayi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko abaturage bagezwaho ibikorwa remezo muri gahunda yo gusubiza ibyifuzo byabo no kwegerezwa serivisi z’ibanze.

Yibutsa kandi ko kwegereza abaturage amavuriro y’ibanze biri mu myanzuro ya Guverinoma yagiye ifatirwa mu mwiherero.

Yagize ati: “Hari ibikorwa bitandukanye byubakwa byarasabwe n’abaturage aho biza ari ibisubizo ku byifuzo byabo. Ivuriro nk’irya abaturage basabwa kurigana igihe bahuye n’uburwayi bivurize ku gihe babe bazima babone uko bakora ibibateza imbere.”

Akomeza agira ati: “Iyi ni gahunda ya Leta yo kwegereza ubuvuzi abaturage, aho biri no mu myanzuro yagiye iva mu Mwiherero w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu, ahemejwe ko nibura buri Kagali kajya kagira ivuriro ry’ingoboka. Ubu rero turi kubigeraho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage.”

Yizeza abaturage ba Nyamikamba ko ibyiza biri imbere kuko batazatezuka kubagezaho ibikorwa remezo birushaho kuborohereza imibereho.  

  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 31, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE