Nyagatare Babangamiwe n’abajura babamazeho amatungo

Abaturage bo mu Kagari ka Cyagajuru, Umurenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare, barasaba ubuyobozi kubamururaho abajura biba amatungo yabo bikabasubiza inyuma mu iterambere.
Aba baturage bavuga ko amatungo yibasirwa cyane ari amagufi nk’ihene, inkoko, intama ingurube n’andi.
Bakeka ko ubwo bujura bukorwa na bamwe mu rubyiruko bigize inzererezi badashaka gukora, ahubwo bakirirwa bacunga abo bacuza ibyabo.
Umwe muri abo baturage witwa Emmanuel Ruterana, yagize ati: “Ubusanzwe wasangaga buri rugo rufite itungo mu rugo. Udafite inka ugasanga afite amatungo magufi yemwe n’abatarayagiraga haje umushinga woroza buri muryango ku buryo buri wese yari yahawe itungo. Ibi ariko abajura ntibatumye biramba kuko batwiba ku buryo bukomeye.”
Avuga ko abo bajura badakangwa n’amanywa cyangwa ijoro, bakaba batakambira ubuyobozi ngo bugire icyo bukoraho kuko babarembeje.
Akomeza agira ati: “Dushyiraho uburinzi rimwe na rimwe tukabafata tukabashyikiriza Polisi ariko ikidutangaza ni uko bahita babarekura, ndetse batanga ababajyanye kugera mu rugo. Turasaba ko ubuyobozi bwaha agaciro gutakamba kwacu bagafatira ingamba aba bajura.”
Mutuyemungu Jeannette na we yagize ati: “Dufite ikibazo gikomeye cy’abajura. Ubusanzwe urugo rudafite itungo rurajegajega. Itungo ni ryo ryafashaga umuntu kujyana umwana ku ishuri cyangwa ukarigurisha mu gihe uhuye n’ikibazo rikakurengera. Kuba abajura bayatumazeho rero biratujyana mu bukene.”
Umuyobozi wa Polisi mu Karere Ka Nyagatare CIP Mugema, asaba aba baturage gukomeza kwita ku marondo no gutahura abakekwa muri ubu bujura.
Ati: “Ku kibazo cy’ubujura rero turabasaba gukomeza gukora amarondo mukanaduha amakuru ku gihe abakekwa bagafatwa. Naho kukijyanye no kuba hari abafatwa bakarekurwa ni uko tubanza guhendahenda tukanigisha. Gusa iyo binangiye tubashyikiriza RIB bagakorerwa dosiye ariko nyine mujye mwibuka ko ari abana banyu cyangwa abavandimwe.”
Gusa hari abaturage bagaragaza ko batanyuzwe n’igisubizo bahawe n’Umuyobozi wa Polisi cyo kurekura abo bakekaho kubamarira amatungo, kuko aho kugira ngo bihane ahubwo barushaho kwishongora ku baturage biba buri munsi.
Umurenge wa Gatunda wiganjemo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bukorerwa mu ngo no mu biraro. Bumwe mu bworozi butagora umuturage ni ubw’inkoko n’iheneari na byo byibasirwa cyane.

Joseph says:
Mata 1, 2025 at 7:20 amIbyo avugango abakekwa byo arabeshya kuko iyo ubatabaje ntibatabara Ahubwo wagirango nabo basigaye batinya abajura!!! Naho bikomeza bitya baratumaraho ibyacu rwose.