Nyagatare: Bishimiye gusanirwa ikiraro cyatwaye miliyoni 4 Frw

Abaturage b’Utugari twa Nyarurema na Cyagaju two mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare, bishimiye gusanirwa ikiraro kibahuza cyuzuye gitwaye miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bavuga ko gusanirwa icyo kiraro bya byabaruhuye imvune baterwaga no kuba bakikiraga bagaca kure cyane kuko umuhanda ubahuza utari ukiri nyabagendwa.
Bavuga ko kubera iyangirika ry’icyo kiraro byatumaga abaturage bafite imodoka ahanini bakora ingendo ndende bazenguruka ahari umuhanda muzima.
Nsengiyumva Jean Nepomuscene, umwe muri abo baturage, avuga ko uwo muhanda usanzwe ubafatiye ruini kuko uborohereza cyane mu buhahirane n’imigenderanire.
Ati: “Kuba iki ikiraro cyari kitagikoreshwa byaduhagarikiye imikorere. Imodoka zitwara imyaka mu gihe twejeje ntizari zikibasha kuhanyura, ibyatumye ibiciro by’imyaka bigwa kuko ukeneye kuguririsha bimusaba kwikorera ku mutwe akabiremana isoko. Gusanirwa iki ikiraro rero ni inyungu ikomeye kuri twe kuko bizatuma izi mbogamizi zivaho.”
Mukarurangwa Emerita we avuga ko kwangirika kw’iki ikiraro byateje ubwigunge abaturage ba Nyarurema bakenera kujya kwivuza ku bitaro Leta iheruka kububakira mu murenge wa Gatunda.
Ati: “Twebwe twari twishimiye ko twegerejwe ubuvuzi aho twubakiwe ibitaro twari twarasezeranijwe n’Umukuru w’Igihugu ubwo yazaga kwiyamanariza inaha. Gusa kubera iki kiraro wakeneraga kujya kwivuza cyangwa utwaye umurwayi bikagusaba kujya kuzenguruka, ahantu wari bwishyure amafaranga 700 kuri moto bikagusaba 1500.”
Umuyobozi w’Akarere Ka Nyagatare Gasana Stephen, yavuze ko ikorwa ry’iki kiraro riri muri gahunda yo gushakira ibisubizo ibibazo by’abaturage.
Ati: “Ni byo twamenye amakuru ko uyu muhanda uhuza Utugari twa Cyagaju na Nyarurema utakiri nyabagendwa, dufata icyemezo cyo kureba ko ikiraro cyangiritse cyasanwa kugira ngo ibikorwa by’abaturage byoye gukomwa mu nkokora. Kugisana rero ni inshingano z’ubuyobozi aho twanafatanyije n’abaturage ubu bakaba bagiye kongera gukoresha uyu muhanda.”
Yasabye abo baturage gufata neza icyo kiraro kandi bagakora cyane kugira ngo bihaze mu biribwa kandi bagikoreshe basagurira n’amasoko.

