Rutsiro: Batewe inkeke n’inka zibwa bagasabwa 1000 Frw yo kuziriha

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 31, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Magaba, Umurenge wa Mushonyi, Akarere ka Rutsiro, bavuga ko babatewe inkeke no kuba hari inka zibwa n’abajura bataramenya, bwacya ubuyobozi bukabategeka kugira uruhare mu kuziriha.

Aba baturage bavuga ko babajwe no kuba Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mushonyi, bwarafashe icyemezo cyo kwaka amafaranga y’u Rwanda 1000 buri muturage wese utuye ahibwe inka.

Bavuga ko ako ari akarengane bakorerwa nyamara batanazi uko inka izo nka ziba zibwe, bagasaba ko ubuyobozi bwafata izindi ngamba zitabahutaza.

Umwe mu baturage bo muri Mushonyi wahawe amazina ya Nzabanita Augustin, yagize at: “Ubuyobozi bw’Umurenge kuri ubu burimo kubaza buri muturage wo mu gice cyibwemo inka amafaranga 1000 kugira ngo izo nka zibe zarihwa. Uyabuze afatwa nk’uwigometse ku butegetsi, kandi ibisambo birazwi rwose ariko twebwe inzirakangane tugahozwa ku nkeke. Icyemezo Gitifu yafashe ubwe kiratubangamiye.”

Undi wahawe izina rya Muhorakeye Vivianney, na we avuga ko icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’Umurenge kibangamye cyane kuko nta gisobanuro cyo kuryoza umuturage ibyo atariye.

Yagize ati: “Ibisambo birazwi, barabifata bwacya bakibifungura. Ibi bidukururira ingorane zinyuranye mu miryango kuko itegeko rivuga ko kuva ku myaka 18 buri wese uri mu gace kibwemo inka akwiye gutanga amafaranga 1000. None nkanjye ngomba gutanga ibihumbi 6, kandi kuyabona ni ukubanza kujya gupagasa. Nzaburara se mvuye guca inshuro ngo mbone ayo kuriha inka?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi Ntihinyuka Janvier, ashimangira ko iryo tegeko riririho, bishingiye ku makuru bafite ko hari bamwe mu baturage bafatanya n’abajura kwiba inka za bagenzi babo.

Yagize ati: “Hari ikibazo cy’ubujura bw’inka zabagirwaga mu mashyamba bagatwara inyama, biza kugaragara ko ari abacuruzi inyama, zacuruzwaga muri Mahoko zigakomeza kujyanwa mu Mujyi wa Rubavu ariko bikagaragara ko hari abakorana n’abaziba. Twafashe icyemezo rero ko aho inka izajya ibura mu Murenge buri wese azajya agira uruhare mu kuyiriha, abatashatse kubishyira mu bikorwa nk’uko twabyemeranyijeho, twarabaretse kandi nta nkurikizi.”

Gitifu Ntihinyuka akomeza asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru kuri buri wese ukekwaho ubujura bw’inka, kandi ubaze inka nawe akerekana icyemezo cy’aho yayikuye na Veterineri akaba yayipimye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Kayitesi Dadiva, na we avuga ko ashyigikiye icyo cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi mu rwego rwo guhangana n’ubujura bwibasira inka muri uwo Murenge.

Yagize ati: “Bitwaye iki kuba Umudugudu, Umurenge washyizeho uburyo cyangwa icyemezo cyawo kugira ngo basanire mugenzi wabo? Icyo ndumva atari ikibazo, ahubwo uwaba afite ikibazo kuri icyo cyemezo azatwegere tumufashe. Ikindi ni uko dufite irondo ry’umwuga rizakomeza gukora uko bisanzwe.”

Kuri ubu abaturage bo Kagari ka Magaba basabwaga kwishyura inka ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 548, kugeza ubu hakaba hakiri bamwe muri bo bagiseta ibirenge mu kuriha iyo nka ihruka kwibwa.

Abaturage bo mu Murenge wa Mushonyi bavuga ko babangamiwe no kwishyuzwa inka zibwe
Bivugwa ko abiba inka bafatanyije n’abaturage bazibagira mu mashyamba, zikagurishwa mu isanteri ya Mahoko izindi zigakomeza mu Mujyi wa Rubavu
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 31, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE