Agahinda k’abavutse kuri FDLR bagakurira mu mashyamba ya Congo

Bavukiye mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakura bazi ko ari bwo buzima bubakwiriye, mu gihe bagitegereje gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe bakiri ku ibere ko u Rwanda nka gakondo yabo rwanyazwe n’abashaka kubica.
Imikurire nk’iyo yatumye bahembera urwango ku Banyarwanda babwiwe mu nkuru gusa, barahirira kurwana bakiri bato ngo bazivune umwanzi babwiwe ko ari we wabambuye uburenganzira ku Rwanda, kugeza barugezemo bagasanga ibyo babwiye byose byari ikinyuranyo cy’ukuri bahasanze.
Abo basore n’inkumi bavuga ko bahombye byinshi uhereye ku burenganzira bwo kwiga no kuvurwa nk’abandi bana, ahubwo bakaba barisanze barwana mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR babwirwaga ko ari wo mahirwe yo ‘kwambura Igihugu Abatutsi.’
Cyiza Olivier uvuka ku babyeyi bakomoka mu Murenge wa Kabatwa, Akarere ka Nyabihu, yabwiye Imvaho Nshya ko uretse kwiga ikindi gihombo afite ari uko atahawe ubuvuzi buboneye no kuba atarakingiwe.
Yagize ati: “Njye navukiye muri Congo, nkura ndi umwana ufite ibibazo by’ubuzima kuko umwana wavukiye mu Rwanda yahawe inkingo zose, twe twavukiye mu mbeho, ntabwo twize.”
Yavuze ko ku myaka 27 afite uyu munsi, yamenye gusoma no kwandika inyuguti zimwe na zimwe ari uko ageze mu Kigo gitangirwamo amasomo yo Gusezerera abahoze ku rugerero cya Mutobo, aho yasezerewe mu cyiciro cya 73.

Cyiza akomeza agira ati: “Njye navukiye mu gihugu kitari icy’abasekuruza banjye, ntozwa inzangano kuko njye ku myaka yanjye 12 nari nzi ko abirukanye ababyeyi banjye ngomba kubarwanya. Ni cyo cyatumuye ku myaka 15 ninjira igisirikare ariko naje gusanga ari ubusa nkorera ndetse ndwanira icyo ntazi.”
Mushimiyimana Marita winjiye mu barwanyi ba FDLR ku myaka 19 mu mwaka wa 2018, avuga ko yabuze amahirwe menshi kuko kuba mu mashyamba byatumye abyara imburagihe mu gihe abo bangana mu Rwanda uyu munsi barimo kurangiza kaminuza.
Ku myaka 25, ubu afite abana bane na bo bavukiye mu rusaku rw’imbunda, cyane ko na we ababyeyi be bombi bari abarwanyi ba FDLR.
Yagize ati: “Nagiye mu gisirikare bantwaye ku ngufu, ubuzima bwo muri FDLR ku mugore buba bukomeye cyane kuko ntabwo yavuga ngo arihitiramo uwo bazabana. Ni yo mpamvu nkanjye nyuma y’umwaka ndi mu gisirikare nahise ndongorwa.”
Avuga ko kuba mu mashyamba byangije ahazaza he, ariko agashima ko bakigera mu Rwanda babigishije gusoma no kwandika imyuga n’ubumenyi bujyanye n’uburere mboneragihugu, ndetse bakaba bamaze igihe kinini batumva urusaku rw’amasasu.
Abavuganye n’Imvaho Nshya bakagaragaza interagahinda yo gupfapfanira mu mashyamba ya Congo ni bamwe mu bagera kuri 47 basezerewe mu cyiciro cya 73 ku wa gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025.
Perezidante wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari Abasirikare (RDRC) Nyirahabineza Valerie, yasabye urwo rubyiruko kurangwa no gukunda Igihugu no kwamagana abacyifuriza inabi.
Yagize ati: “Mwigishijwe uburyo umuntu yakora umushinga ndetse mutozwa kwihangira umurimo, mufite igihugu cyiza kandi kibakunda, ahubwo musabwe kukirinda abagambanyi n’abandi badashakira amahoro uru Rwanda. Tuzakomeza kubaba hafi.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mugenzi Patrice yabasabye gusigasira ubumwe n’ubudahernwa by’Abanyarwanda, birinda icyabacamo ibice.
