Bonhomme yasohoye indirimbo yiyama amahanga

Umuhanzi Rwamihare Jean de Dieu uzwi cyane nka Bonhomme, yihanangirije amahanga akomeje kwibasira u Rwanda bitwaje ibibazo by’umutekano muke uri mu Burusasirazuba bwa DRC.
Uyu muhanzi umaze kubaka izina mu bihangano bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibisingiza Ingabo zari iza FPR Inkotanyi kubera ubutwari bwo kubohora Igihugu zikanacyubaka bundi bushya.
Abinyujije mu ndirimbo nshya yise ‘Uru Rwanda rwanyuze mu bimene by’amacupa’ yamenyesheje amahanga ko nta na rimwe u Rwanda ruzakangwa n’ibihano rufatirwa kubera ko ibyo rwanyuzemo bikomeye.
Muri iyo ndirimbo yagize ati: “Uru Rwanda rwanyuze mu bimene by’amacupa ntidushobora gutinya ibimene by’ibicuma, u Rwanda ntiruzongera kuba ingaruzwamuheto, abadushukisha ibiryo ngo twe tubahe Igihugu ugende ubambwirire ko u Rwanda rutari ku isoko.”
Ikomeza igira iti: “Abaririmba intambara ngo buracya batera u Rwanda nimugwa mu kamashu ntimuzasaze imigeri, u Rwanda si inguzanyo umutekano w’uru Rwanda tuzawubera ibitambo, Ibyo kudutererana nta gitangaza kirimo mwadusize no mu rupfu nyamara dukomeza umutsi.”
Ni indirimbo imaze iminsi ine isohotse ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 12, ibitekerezo by’abayikunze 52 n’abayikunze 214.
Bonhomme azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo nkumbuye Inkotanyi, Ijambo rya nyuma, Iyaba mugihari n’izindi.
