Karongi: Ibyumba 3 by’amashuri byasambuwe n’umuyaga muri GS Kibuye

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 29, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umuyaga mwinshi uvanze n’imvura wasambuye ibyumba 3 by’amashuri muri GS Kibuye mu mujyi wa Karongi, amabati yabyo ubwo yagurukaga agwa ku bindi byumba 2 biratobagurika.

Ibyo byatumye abana babyigagamo bahindurirwa aho bakorera ibizamini, ubuyobozi bw’iri shuri bukavuga ko gusana ibyangiritse byose byatwara hafi 8.000.000.

Umuyubozi w’iryo shuri Hakizimana Tharcisse yatangarije Imvaho Nshya ko ibyumba byangiritse cyane uko ari 3 byigirwagamo n’abana bo mu wa 3 ubanza, ibyo 2 bindi bikigirwamo n’abo mu myaka ya 4 ibanza.

Yagize ati: “Kubera ko abana bari mu bizamini, twabashyize mu bindi byumba babikoreramo, cyane cyane ko amahirwe twagize ari uko, iyo bari muri gahunda y’ibizamini by’akarere, abo mu myaka mito bamwe biga igitondo abandi ikigoroba,byadufashije cyane.”

Avuga ko, kubera ko ibyo byumba bindi 2 amabati nubwo atagurutse ayo yagurutse yayaguyeho na yo akangirika, umuyaga ukanangiza ibirahure by’amadirishya, byose ubu bitari gukoreshwa.

Umwe mu babyeyi baharerera  waganiriye na Imvaho Nshya yavuze ko bahangayikishijwe n’uko abana baziga.

Ati: “Duhangayikishijwe n’uburyo abana bacu baziga bagarutse. Ese twakwizera ko biriya byumba byangiritse bizaba byasanwe cyangwa bizagenda bite? Bakwiriye kutumara impungenge.”

Umuyobozi w’ikigo Hakizimana, yavuze ko ntawe utabyibaza, bakoze raporo yagiye ku Murenge no ku Karere, na nyirishuri Kiliziya gatolika ikabimenyeshwa, bategereje ikizakorwa riko bizeye ko muri ibi biruhuko ibi byumba bizasanwa, kuko babaze ko byatwara hafi 8.000.000, bizera ko azaba yabonetse bigasanwa.”

Yavuze ko bagiye kurushaho gukangurira abana uko bakwitwara mu gihe haje imvura nyinshi cyangwa umuyaga nk’uwo usenya.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie,  yamaze impungenge ababyeyi ko abana bazagaruka  ibyo byumba byarasanwe.

Ati: “Amashuri yo agomba gusanwa kugira ngo abana bazave mu biruhuko bakomeza amasomo yabo neza.”

Yasabye abayobozi b’amashuri n’abaturage kugenzura ko inyubako ziziritse neza ibisenge no gukomeza kwirinda ibiza  muri rusange, akavuga ariko ko kuri iri shuri ibisenge byari biziritse ko ahubwo umuyaga wari ukaze cyane ukabirusha imbaraga, ukabisambura.

Umuyaga uvanze n’imvura wasambuye amashuri
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 29, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE