Musanze: 75 basoje amasomo ya gisirikare

Abasirikare 71 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), babiri bo muri Polisi y’Igihugu (RNP), ndetse n’abandi babiri b’abacungagereza (RCS), basoje ku mugaragaro amasomo y’icyiciro cy’abakozi bato muri izo nzego.
Ni amasomo yamaze ibyumweru 21, yabereye ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF riherereye i Nyakinama, mu Karere ka Musanze, akaba yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025,
Umuhango wo gusoza aya masomo wari uyobowe na Gen Maj Nyakarundi Vincent, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu zirwanira ku butaka, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Muganga Mubarakh.
Yashimiye abasoje amasomo ku rugendo rwabo rwo kwihugura mu bijyanye n’amasomo ya gisirikare.
Yagaragaje ko ubumenyi n’ubushobozi bakuye muri aya masomo bizabafasha kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano wacyo.
Yagize ati: “Uburyo RDF yibanda ku kongerera ubushobozi inzego zayo bishingiye ku myigishirize n’amahugurwa ateguye neza, bigamije gutegura abasirikare bafite ubushobozi bwo gukomeza kuba maso no guhangana n’ibibazo by’umutekano.
Amahugurwa ni inkingi ya mwamba mu gukomeza kugira ingabo zifite ubushobozi bwo gukorera ahantu hagoye kandi hadasanzwe.”
Maj Gen. Nyakarundi yasabye aba basirikare barangije amasomo gukomeza kwimakaza inshingano y’ibanze, RDF ifite yo kurinda inyungu z’igihugu igihe cyose.

Yanabibukije ko imyitwarire myiza ari yo nkingi y’ubushobozi bwo gukorera hamwe, ubuyobozi bufite icyerekezo, no gukomeza kuba ingabo zizerwa mu Rwanda.
Brig Gen Andrew Nyamvumba, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF, yashimiye abo basirikare barangije amasomo ku bw’imyitwarire myiza, ubufatanye, n’umurava bagaragaje muri aya mezi atanu n’igice y’amasomo.
Yagize ati: “Izi ndangagaciro zatumye babasha kugera ku ntsinzi.”
Mu muhango wo gusoza amasomo, hatanzwe ibihembo ku banyeshuri bitwaye neza mu masomo atandukanye.
Maj Nice Chris Calvin Kayitaba ni we wabaye umunyeshuri witwaye neza kurusha abandi, naho Maj Eugene Niyonsenga yegukanye igihembo cy’inyandiko y’ubushakashatsi ikoze neza kurusha izindi.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’abasirikare bakuru bo muri RDF na Polisi y’Igihugu, imiryango y’abarangije amasomo, inshuti zabo, abayobozi b’amadini, ndetse n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru.
