M23 yemereye ingabo za SADC gucyura intwaro n’ibindi bikoresho bifashishaga ku rugamba

Abayobozi b’Ihuriro AFC/M23 n’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango SADC, SAMIDRC, bemeranyije ko iri huriro rigiye gufasha izi ngabo kuva ku butaka bwa RDC ndetse zikaba zizemererwa kujyana intwaro n’ibindi bikoresho zifashishaga ku rugamba.
Uyu ni umweu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje Abagaba b’Ingabo zo mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC n’ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23, i Goma muri RDC kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025.
Mu Itangazo ihuriro AFC/M23 ryashyize hanze ryavuze ko impande zombi zemeranyije ko hashyirwaho itsinda rihuriweho rishinzwe kugenzura ko Ikibuga cy’Indege cya Goma gisanwa kugira ngo kizabashe kuba cyakongera gukoreshwa ari naho izi ngabo za SAMIDRC zizanyura zisubira mu bihugu byazohereje.
Iki cyemezo gifashwe nyuma yaho Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bafashe umwanzuro wo gukura ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gutsindwa ku rugamba n’umutwe wa M23.
Ingabo za SADC zikabakaba 2 000 ziri mu kigo cy’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) mu mujyi wa Goma na Sake mu Burasirazuba bwa RDC kuva mu Ukuboza 2023, aho zari zaragiye gufasha Leta ya RDC guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Kuva Umujyi wa Goma wafatwa muri Mutarama 2025 n’umutwe witwaje intwaro wa M23, zari zimeze nk’imfungwa z’intambara kuko zigenzurwa n’uyu mutwe wa M23.
Umutwe wa M23 wakunze kugagaragaza ko aba basirikare basubira mu bihugu byabo, bakareka kwenyegeza intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.
M23 yafashe Umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama 2025 nyuma y’urugamba rw’iminsi itatu rwabereye mu nkengero zawo n’i Sake. Nyuma ya Goma, tariki ya 16 Gashyantare yafashe na Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
