Umunyarwanda Ncuti Gatwa agiye kugaragara muri filime ‘The Roses’

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 28, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umunyarwanda Mizero Ncuti Gatwa uzwi cyane mu gukina filime zitandukanye yatangajwe mu bakinnyi bazagaragara mu yitwa ‘The Roses’ iteganya gusohoka muri uyu mwaka.

Ni filime yakunzwe n’abatari bake mu myaka isaga 30 ishize, kuko yagiye ahagaragara bwa mbere muri 1989 yitwa ‘The War of the Roses’, bikaba byatangajwe ko kuri ubu yasubiwemo ikitwa ‘The Roses’ hakazagaragaramo abakinnyi batandukanye barimo na Ncuti Gatwa uri mu Banyarwanda bamaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga.

The War of the Roses ni filime ishingiye ku gatabo gato ka Warren Adler nako kitwa gutyo kasohotse mu 1989, kakanyujijeho muri ibyo bihe.

Ikaba kandi ishingiye ku nkuru ya Olivia Colman ukina yitwa Ivy na Benedict Cumberbatch ukina yitwa Theo. Aba bombi bagaragara muri ‘The Roses’ filime, babayeho mu buzima bwiza ariko bukaza guhinduka ibintu bikaba bibi.

Uretse Ncuti Gatwa, biteganyijwe ko iyo filime izagaragaramo abakinnyi basanzwe bakina filime bamamaye muri Amerika nka Zoë Carroll Chao, Andy Samberg na Kate McKinnon, Umwongereza Olivia Colman, n’abandi batandukanye.

Iyo filime yakozwe bigizwemo uruhare na Jay Roach ufite izina rikomeye mu gutunganya filime muri Amerika, ni na we wayoboye ifatwa ry’amashusho ryayo binyuze muri Searchlight Pictures, yandikwa na Tony McNamara.

Byatangajwe ko iyo filime izajya ahagaragara tariki 29 Kanama 2025, aherekanirwa filime hatandukanye ku Isi. Kuri ubu ikaba igiye kugaruka yitwa “The Roses’’.

Mizero Ncuti Gatwa uzagaragara muri ‘The Roses filim’ ni Umunyarwanda wavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, we hamwe n’umuryango we bavuye mu Rwanda mu 1994 ubwo Abatutsi bibasirwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu akaba abarizwa mu Bwongereza.

Gatwa agiye kugaragara muri iyi filime mu gihe amaze iminsi agaragara mu zindi zitandukanye zirimo Barbie, Sex Education, Masters of the Air, Doctor Who ya BBC, n’izindi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 28, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE