Perezida Kagame yasabye RIB gukoresha AI mu guhashya ibyaha

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 28, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Mu gihe abanyabyaha bakomeje kwifashisha ikoranabuhanga mu kugirira abantu nabi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yeretse Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI) ryarufasha guhangana n’ibyo byaha mu guha abaturage ubutabera busesuye.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, ubwo yakiraga indahiro ya Col. Kayigamba Kabanda Pacifique uherutse kugirwa Umumunyamabanga Mukuru wa RIB.

Perezida Kagame yavuze ko ku Isi hagenda haboneka imikoranire y’amatsinda mpuzamipaka y’abanyabyaha bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo bagirire abantu nabi, ibyaha by’ubukungu bikomeje kwiyongera birimo uburiganya mu ishoramari ndetse n’ibindi bikorwa bigamije gushuka abaurage no kubanyaga ibyabo.

Ati: “Ibyo byose bigira ingaruka mbi ku baturage baba batabizi, bikabangamira imibereho yabo. Tugomba rero gukoresha imbaraga zose dufite tugahangana n’izi mpinduka no gukomeza kubaka ubushobozi bwacu mu bugenzacyaha binyuze mu bushakashatsi busesuye ku byaha, mu gukoresha ikoranabuhanga, mu gushaka ibimenyetso ndetse no gukoresha uburyo bushya bushingiye ku bumenyi.”

Aho ni ho yakomeje asaba RIB gufatanya n’izindi nzego kugira ngo ubutabera butangwe vuba kandi neza, by’umwihariko hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI).

Ati: “Ndetse noneho hasigaye hariho n’ubwenge buhangano (AI), ibyo byose ni byo abantu bakoresha mu kubaka ubushobozi bwacu.”

Yavuze ko kuba inyangamugayo na byo bikwiriye kwitabwaho, bikaba ishingiro ry’ibikorwa byose. Ahamya ko Abanyarwanda bakwiye kugira inzego zibakorera akazi bifuza kandi bakanazizera.

Yongeyeho ko n’abayobozi bakwiye kugaragaza ubushake n’umurava n’ubunyamwuga bigaragaza icyerekezo gifatika ibintu byose biganamo kugira ngo buzuze inshingano zabo.

Yavuze ko nta mwanya abantu bakwiriye guha intege nke, imyitwarire idakwiye cyangwa imikorere idasobanutse, ahamya ko abakoresha ubunyamwuga badakwiye kubyihanganira.

Yongeyeho ati: “Inshingano yacu rero ni ukugira ngo buri muturage abeho ubuzima bwe yizeye ko arinzwe uko bikwiye, ibindi bya buri munsi bikagenda uko bikwiriye, kuba bigenda atarimo kwihanganira amafuti nk’ayo ngayo.

Col. Kayigamba Kabanda Pacifique, Umumunyamabanga Mukuru mushya wa RIB arahira

Perezida Kagame yashimiye RIB ko mu myaka umunani imaze ishinzwe yateye intambwe igaragara mu kugenza ibyaha, ndetse ngo imaze kuba inkingi ikomeye y’umutekano n’ubutabera mu Rwanda.

Col Pacifique Kayigamba Kabanda uyoboye uru rwego mu gihe rumaze kubaka icyizere muri rubanda, yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rwa Gisirikare.

Mu nshingano za RIB harimo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, no gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri cyangwa bigiye gukorwa, ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya Igihugu, abantu n’imitungo.

Muri izo nshingano nanone harimo gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya, gushyiraho no gucunga mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ajyanye n’iperereza hagamijwe kugira ububiko bw’amakuru yagenderwaho mu gushyiraho politiki na porogaramu zijyanye n’ubutabera.

Ingingo ya 20 y’itegeko rishyiraho RIB, iteganya ko Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 28, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE