Sudani y’Epfo: Guta muri yombi Riek Machar byasubije irudubi amasezerano y’amahoro

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 27, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ishyaka rya Riek Machar, SPLM ryatangaje ko kumuta muri yombi byasubije irudubi amasezerano y’amahoro ya 2018 yatumye intambara y’abenegihugu irangira.

SPLM yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe 2025, ari bwo itsinda ry’abashinzwe umutekano barimo na Minisitiri w’Ingabo basanze Machar mu rugo rwe mu murwa mukuru i Juba bahita bamuta muri yombi n’umugore we Angelina Teny.

Umuyobozi wungirije w’iryo shyaka Oyet Nathaniel Pierino, yagize ati: “Ifatwa n’ifungwa rya H.E Dr Riek Machar byatumye amasezerano y’amahoro asenyuka.”

Gusa Guverinoma ntiragira icyo ivuga ku byerekeranye n’ifatwa rya Machar.

Ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi b’amadini n’amatorero Perezida Salva Kiir yijeje ko igihugu kitazigera gisubira mu ntambara y’amoko nubwo Umuryango w’Abibumbye, UN wari waburiye ko icyo gihugu gishobora kongera kwiyinjiramo.

UN yavuze ko nyuma yo kwiyongera kw’amakimbirane hagati ya Perezida Kiir na Machar igihugu gishobora kwadukamo intambara idasanzwe.

Nicholas Haysom, uhagarariye ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu, (UNMISS), yatangaje ko ibintu muri iki gihugu ari bibi cyane, kubera amakimbirane hagati y’ingabo ziyunze kuri Perezida Salva Kiir n’izo uwo bahanganye wahoze ari Visi Perezida, Riek Machar.

Nicholas yavuze ko ibiganiro bishyigikira amasezerano y’amahoro byashoboka hagati ya Kiir na Machar bagashyira imbere inyungu z’abaturage aho kwirebaho ubwabo.

Yavuze ko amagambo y’urwango ashobora kongera urugomo rwatumye mu myaka yashize abagera ku bihumbi icumi bava mu byabo.

Nyuma y’uko Sudani y’Epfo ibonye ubwigenge mu 2011, mu mwaka wa 2013 hahise haduka intambara hagati y’ingabo za Salva Kiir zo mu bwoko bwa Dinka n’izo mu bwoko bwa Nuer za Riek Machar.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 27, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE