Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Perezida Bassirou wa Sénégal

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 27, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye cyibanze ku ntambwe ikomeje guterwa mu kwimakaza amahoro mu Karere binyuze mu rugendo rw’Amahoro rwa EAC na SADC n’umusanzu mwiza uva hanze y’Akarere.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Werurwe 2025, ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Abakuru b’ibihugu banaganiriye ku butwererane bw’ibihugu byombi bukomeye kandi butanga umusaruro hagati y’u Rwanda na Senegal.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Sénégale baherukaga kuganira mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, aho baganiriye ku kamaro k’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano, bikunze kwibasira ibihugu byo kuri uyu Mugabane.

U Rwanda na Sénégal ni ibihugu bifitanye umubano mwiza, ushimangirwa n’ingendo zagiye zikorwa hagati y’abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bayobozi muri Guverinoma.

Muri Gicurasi, 2024, Perezida Kagame yasuye Sénégal ndetse agirana ibiganiro na Perezida Faye. Muri Kamena uwo mwaka, abakuru b’ibihugu bongeye guhurira mu Bufaransa, nabwo bagirana ibiganiro.

Ku wa 2 Mata 2024, ubwo Perezida Faye yarahiriraga kuyobora Sénégal, ni umuhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard wahagarariye Perezida Kagame, baboneraho no kuganira ku ngingo zitandukanye.

Ubwo yatsindaga aya matora, Perezida Kagame ari mu bamwifurije kuzagira imirimo myiza.

Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011. Mu 2021, iyi Ambasade yizihije isabukuru y’imyaka 10 imaze itangiye ibikorwa byayo.

Ibihugu byombi kandi bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.

Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n’amasomo ndetse n’abandi.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 27, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE