U Rwanda rwashimiye Polisi ya Paris yiyemeje guhagarika igitaramo gipfobya Jenoside

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Laurent Nuñez-Belda, Umuyobozi wa Polisi y’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, wiyemeje guhagarika igitaramo cya Maître Gims cyashyizwe ku itariki ya 7 Mata 2025 mu rwego rwo gupfobya Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni nyuma y’uko Laurent Nuñez, yatangaje ko agiye gutegeka ko icyo gitaramo cy’Umunyekongo Maître Gims gisubikwa kuko cyabangamiraga ituze rya rubanda, cyane cyateguwe mu gushimangira umurongo wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wo kwimakaza urwango ku baturage bayo bo mu Bwoko bw’Abatutsi no ku Rwanda by’umwihariko.
Ubuyobozi bwa Polisi y’Umujyi wa Paris bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga bwagize buti: “Umuyobozi wa Polisi Nunez Laurent agiye gusaba abagiteguye kucyimurira ku yindi tariki itari iya 7 Mata mu kwirinda ko cyabangamira ituze rya rubanda. Nibabirengaho, Umuyobozi wa Polisi azatangiza gahunda yo gukumira ko cyakorwa.”
Asubiza ubwo butumwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yagize ati: “Urakoze Nyakubahwa Muyobozi wa Polisi ya Paris Laurent Nunez.”
Umuhanzi Gims yashyize icyo gitaramo ku munsi u Rwanda n’Isi yose bazaba bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba n’Umunsi Mpuzamahanga washyizweho na Loni wo kuzirikana iyo Jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Uwo muhanzi ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yateguye icyo gitaramo avuga ko intego yacyo ari ugushyigikira abana bagizweho ingaruka n’amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC.
Gusa mu butumwa yagiye atanga mu bitaramo bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, uwo muhanzi yagiye avuga amagambo arimo kwibasira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, aherekejwe n’amagambo y’urwango afitiye Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ubutumwa bw’Umuyobozi wa Polisi ya Paris buje bukurikira ibaruwa bwandikiwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi bumusaba guhagarika icyo gitaramo cyateje impagarara mu bantu benshi ku Isi kuko icyo gitaramo cyimakaza ipfobya rya Jenoside kandi ari icyaha gihanwa n’amategeko mpuzamahanga.
Uwo mwanzuro waje ukurikira ko cyamaganywe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Francois Nkulikiyimfura, Perezida wa Ibuka mu Bufaransa Marcel Kabanda, Perezida w’Umuryango nyarwanda mu Bufaransa Christophe Renzaho, Umuryango Tubeho n’Ihuriro ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
