U Rwanda n’u Bushinwa mu bufatanye bwo guteza imbere urwego rw’ubuhinzi

U Rwanda n’u Bushinwa baganiriye ku bufatanye bwo guteza imbere ubuhinzi no guteza imbere imishinga iteza imbere uruhererakane rw’ibiribwa.
Ni ibikubiye mu biganiro na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINIGRI) Dr Cyubahiro Bagabe yagiranye na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun.
Ni mu ruzinduko Ambasederi Wang Xuekun urimo gusoza imirimo ye mu Rwanda, rwo gusezera, rwabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Werurwe 2025.
Abo bayobozi bombi baganiriye ku bufatanye buriho mu guteza imbere ubuhinzi ndetse banasesengura imishinga mishya igamije guhindura uburyo bw’ibiribwa mu Rwanda.
Ambasederi Wang Xuekun uri mu Rwanda yagize uruhare mu iterambere ry’imishinga itandukanye.
Muri Mutarama 2025, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa zasinye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 47$ (arenga miliyari 65,5 Frw) yo gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka urugomero rufata amazi yo kuhira rwa Giseke.
Aho muri Giseke ni ahantu Imirenge itatu ya Musha, Ndora na Save ihurira mu Karere ka Gisagara.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa na Ambasaderi Wang Xuekun w’u Bushinwa i Kigali, akaba yarateganyaga ko iyi nguzanyo izatangwa na EXIM Bank yo mu Bushinwa, ikazishyurwa mu gihe cy’imyaka 20.
Mu isinywa ryayo, Minisitiri Yusuf Murangwa, yavuze ko ari inguzanyo ihendutse cyane kuko izishyurwa ku nyungu ya 2%, mu gihe u Rwanda ruzatangira kuyishyura nyuma y’imyaka 6.5.
Biteganyijwe ko Abanyarwanda bo mu ngo zirenga 915 zirimo abantu 4 578 ari bo bazungukira muri uyu mushinga, ukazanafasha muri gahunda yo kwihaza mu biribwa mu Karere ka Gisagara no mu gihugu muri rusange.
Urugomero rwa Giseke rufite ubujyakuzimu bwa metero 27,5, rushobora kubika metero kibe miliyoni 6,5, azakusanywa ku buso bwa kilometero kare 56,9 zirukikije.
Aho ruzubakwa hakaba hasanzwe hahingwa umuceri, ibigori, ibishyimbo n’imboga.
Mu Kamena 2024, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun, yasuye ishuri rya Wisdom School riherereye mu mujyi wa Musanze aryemerera ubufatanye.
Iri shuri abana baryo bigishwa kuvuga no kwandika ururimi rw’igishinwa.
Ambasaderi w’ u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun yemereye abiga kuri iri shuri ubufatanye mu kuzamura ubumenyi kuri uru rurimi, no kubaka ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi.


