1:55 am yanyomoje iby’uko Element Eleeh yaba atakiyibarizwamo

Kompanyi ifasha abahanzi batandukanye iri mu zizwi mu Rwanda 1:55 am, yanyomoje amakuru avuga ko Element Eleeh yaba atakiyibarizwamo.
Ni nyuma y’iminsi mike indirimbo ye nshya ‘Tombe’ yasohotse itagaragaramo ibirango bya 1:55AM Ltd nk’uko byari bisanzwe bigaragara mu zindi ndirimbo ze zabanje, ibyatumye benshi mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro batangira gutekereza ko yaba yaravuye muri iyo kompanyi.
Mu gushaka kumenya ukuri kuri ayo makuru Imvaho Nshya yaganiriye n’umuvugizi wa 1:55 am, Tuyitakire Joshua uzwi nka Jobby Joshua, avuga ko Element ntaho yigeze ajya.
Yagize ati: “Kugeze ubu mu bantu dufite mu nshingano tugomba kureberera nawe arimo.”
Ku rundi ruhande ubwo Element eleeh yaganiraga na kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, yasobanuye ko impamvu ibirango by’iyo kompanyi bitagaragara mu ndirimbo ye bishingira ku masezerano bafitanye.
Ati: “Njye erega buriya sinigeze nsinya nk’umuhanzi, n’igihe mwaba mwarabonye bajyamo biba ari uko hari uruhare runaka bagize mu ikorwa ry’indirimbo. Ubu rero ni njye wirwanyeho ni yo mpamvu batarimo.”
Agaruka ku mpamvu yagendeweho Sherrie Silver akoreshwa mu mashusho, Jobby Joshua yavuze ko uyu mukobwa asanzwe ari inshuti y’iyo kompanyi.
Ati: “Sherrie Silver ni inshuti ikomeye ya 1:55 AM, kuva ku bantu bose kugeza kuri Element, by’umwihariko akaba umukorigurafa (choreographer) nk’akazi ke, indirimbo zikomeye zo hanze n’ibitaramo byo mu Rwanda aba yaragiye abigiramo uruhare.”
Sherrie Silver yaherukaga kugaragaramo mu ndirimbo ‘This is Amerika’ yakunzwe cyane n’abantu batandukanye, kandi nk’umuntu wifuza kugera kure aba akeneye umuntu ufite ubushobozi buri ku rwego mpuzamahanga.”
Indirimbo ‘Tombe’ ya Element Eleeh yafatiwe amashusho inshuro eshatu zitandukanye, gusa ebyiri za mbere ntibazikunze bitewe n’uko batari bashimye urwego zari ziriho, bahitamo gukora iya gatatu hanahindurwa abayitunganyaga.
‘Tombe’ ni indirimbo imaze iminsi ibiri hanze amashusho yayo akaba yarafashwe akanayoborwa n’abayobozi (director) babiri barimo GAD hamwe na Uniquo usanzwe ari murumuna w’umuhanzi Muneza Christopher.

Cedric says:
Kanama 5, 2025 at 5:09 pmMwirewe neza,
Ese gukoresha inyandiko zanyu kuri YouTube iricyo bitwaye