Bayingana wari warasezerewe muri AS Kigali yasubijwe mu mirimo ye

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 27, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Bayingana Innocent wari umaze iminsi ahagaritswe ku mirimo ye nk’Ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi muri AS Kigali, yongeye gusubizwa kuri uyu mwanya.

Ku wa 19 Werurwe 2025 ni bwo Visi Perezida wa AS Kigali, Dr. Rubagumya Emmanuel, yandikiye ibaruwa asaba Bayingana guhagarika imirimo ye, akanatanga raporo y’ibyo yakoze mu minsi yatambutse.

Nyuma yo gusuzumana ubushishozi imikorere ye, ubuyobozi bwongeye kumugirira icyizere ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Werurwe 2025, yagaragye mu myitozo yongera kwerekwa abakinnyi.

Ni imyitozo kandi yitabiriwe na Perezida w’iyi kipe, Shema Fabrice wabwiye abakinnyi n’abatoza b’ikipe ko hari habayeho kwibeshya ku cyemezo cyari cyafashwe.

Bayingana Innocent yari yasezerewe mu mirimo nyuma y’ibyavuzwe byo kwitsindisha ku mukino iyi kipe yahuriyemo na Rayon Sports ku munsi wa 21 wa Shampiyona warangiye batsinzwe ibitego 2-1.

Kugeza ubu AS Kigali iri ku mwanya wa kane muri shampiyona y’u Rwanda n’amanota 33, iri kwitegura umukino izakiramo Gasogi United FC, ku wa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe, kuri Kigali Pele Stadium.

Shema Fabrice uyobora AS Kigali yitabiriye imyitozo itegura umukino wa Gasogi United ku wa Gatanu
  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 27, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE