U Rwanda rugiye gusobanura ikibazo cy’Umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo

Mu bihe bitandukanye, u Rwanda rwagiye rugaragaza ko rugirwaho ingaruka n’intambara ihuje ingabo za AFC/M23 n’ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’abacanshuro, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, rukanerekana ko rurajwe inshinga n’ibibazo by’umutekano muke wototera imipaka yarwo.
Ni ingingo yanagarutsweho mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu muryango wa EAC na SADC, aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimangiye ko u Rwanda rukirajwe ishinga n’umutekano warwo kandi ko iki kibazo kizavanwaho no gukemura impamvu zigitera ziri mu bihugu birukikije birimo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
U Rwanda ruvuga ko ibikorwa byo kurwanya Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo RDC ibifatanyijemo n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.
Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera mu Rwanda, byatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 27 Werurwe 2025, Minisitiri Olivier Jean Patrick Nduhungirehe ari i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, gusobanura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo.
Ni ibisobanuro ageza ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi, kuri uyu wa Kane Saa kumi z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda.
Muri iyi nama kandi haraganirwa ku kazi k’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO.
Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka hafi 26 zitarashobora kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
Inama igiye kuba mu gihe hashize iminsi ibiri Imiryango ya EAC na SADC ifashe imyanzuro inyuranye irimo ishyirwaho ry’abahuza batanu barimo Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, na Madamu Catherine Samba Panza wayoboye Repubulika ya Centrafrique.
Aba bahuza bashyizweho kugira ngo bashake umuti w’ibibazo bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku ruhande rw’u Rwanda, rwerekanye kenshi ko rwiteguye kugira uruhare rufatika mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu Karere hibandwa ku gusuzuma no gukemura ibituma habaho amakimbirane.
Kuva mu myaka myinshi ishize, abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga Ikinyarwanda bakunze guhura n’ihohoterwa bakicwa, imitungo yabo ikangizwa kandi badafite uwo batakira.
Ibi byakozwe cyane muri Kivu y’Amajyepfo ndetse n’iy’Amajyaruguru, aho ibi bikorwa bigirwamo uruhare n’ingabo za Leta, bikagera ubwo Abanyamulenge bashimangira ko ibiri kubakorerwa ari Jenoside.