Kayonza: RIB yataye muri yombi Abakozi batatu b’Akarere na Rwiyemezamirimo

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abakozi babiri b’Akarere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba na rwiyemezamirimo bakoranaga. Bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta ungana na 67 000 000 Frw.
Mu batawe muri yombi harimo Mbasha David wari Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere, Kayigire Anselme wari Umuyobozi ushinzwe Imari mu Karere, Sibomana Charles umukozi ushinzwe ingengo y’imari mu Karere ka Kayonza na Nzaramyimana Emmanuel, rwiyemezamirimo uhagarariye Ikigo cy’Ubwubatsi cyitwa E.T.G Ltd.
Dr Thierry B Murangira, Umuvugizi wa RIB, yasobanuye ko Mbasha David, Kayigire Anselme na Sibomana Charles bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta mu gihe Nzaramyimana Emmanuel we akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha kuri iki cyaha.
Yagize ati: “Barakekwaho kuba barakoze iki cyaha mu bihe bitandukanye mu 2022. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko bishyuye ikigo kitari cyo arenga miliyoni 67 Frw ihagarariwe na Nzaramyimana Emmanuel wahise ayabikuza kandi ataramugenewe.’’
Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye yabo yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025.
Icyaha cyo kunyereza umutungo bakurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 10 y’itegeko nimero 54/2018 ryo kuwa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka 10 hakiyonegeraho n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.
Ni mu gihe ubufatanyacyaha n’icyitso muri ibyo bikorwa ahanwa n’ingingo ya 84 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ubihamijwe ahanwa nk’uwakoze icyaha.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rugira inama abaturarwanda yo kwirinda ibikorwa byo kunyereza umutungo wa Leta kuko bigira ingaruka mbi ku iterambere.
Unyuranya n’amategeko, RIB ivuga ko azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.