Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Sudani y’Epfo zambitswe imidali

Ku wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe 2025, abagize Batayo y’Ingabo z’u Rwanda (RWABATT-2) boherejwe mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bambitswe imidali y’ishimwe ku bw’imbaraga n’ubwitange bagaragaje.
Ibirori byo kubambika imidali y’ishimwe byabereye ku birindiro by’iyo Batayo mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo za Loni cya Malakal giherereye mu Ntara ha Upper Nile.
Umuyobozi w’Ingabo zoherejwe muri UNMISS Lt. Gen. Mohan Subramanian, abikuye ku mutima yashimiye Guverinoma y’u Rwanda bitewe n’umusanzu ufatika itanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Yashimye ikinyabupfura no kwiyemeza biranga Ingabo z’u Rwanda zoherezwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ashimangira ko bigira akamaro cyane mu gusigasira amahoro n’umutekano.
Nanone kandi yashimye by’umwihariko batayo yambitswe imidali ku bw’ubutwari n’umurava bagaragaje mu bikorwa by’ubutabazi bwakorewe abakozi ba Loni bari mu byago byo kwicwa n’inyeshyamba ziyise White Army zikorera mh Ntara ga Nassir.
Brig. Gen Louis Kanobayire, Intumwa Nkuru y’u Rwanda muri Sudani y’Epfo akaba n’Umugaba wungirije w’Ingabo za UNMISS, yagarutse ku ntsinzi ya Batayo WANBATT-2 mu gutegura ko gushyira mu bikorwa operasiyo zivamije kubungabunga umutekano n’ituze ry’abaturage.
Imbaraga bashyize muri ibyo bikorwa zagaragariye mu bikorwa byo gucunga umutekano ku bufatanye n’inzego z’umutekano za Sudani y’Epfo, gukurikiranjra hafi imiterere y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ndetse no gukora ubutasi bucukumbuye mu kurinda umutekano w’abasivili.
Yavuze kandi ko iyo batayo y’Ingabo z’u Rwanda yagize uruhare rufatika mu gucungira umutekano Site y’Abakozi ba na Loni yo Kurinda abasivili ya Makakal (POC) ndetse n’ikigo cya Gisirikare cya Bunj Company.
Yanakomoje ku bikotwa by’iterambere byagezweho na RWANBATT-2 byashobotse ku bw’ubufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye b’ubutumwa bw’Amahoro.
Umuyobozi wa Batayo RWANBATT-2 Lt. Col. Charles Rutagisha, yavuze ko kwambikwa imidali y’ishimwe ari intambwe ikomeye bateye, ari na yo ishimangira iherezo ry’ubutumwa bamazemo amezi icyenda.
Yashimangiye akamaro k’iyo midali bahawe mu kungera morali n’ubushake bwo gukomeza kwitwara neza mu boherezwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.
Yaboneyeho no gushima ubuyobozi bwa UNMISS, Guverinoma ya Sudani y’Epfo n’abandi basirikare boherejwe n’ibihugu binyuranye ku bw’umusanzu wabo mu gufasha Ingabo z’u Rwanda gusohoza ubutumwa nta nkomyi.


