Col Kabanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RIB

Col Pacifique Kayigamba Kabanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB. Ni umwanya asimbuyeho Col (Rtd) Jeannot Ruhunga wayiyoboraga kuva muri Mata 2018.
Yemejwe n’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Werurwe 2025, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Col Kabanda yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, umwanya yashyizweho muri Gicurasi 2024.
Zimwe mu nshingano za RIB, harimo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, no gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.
Mu zindi nshingano ni ugushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya, gushyiraho no gucunga mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ajyanye n’iperereza hagamijwe kugira ububiko bw’amakuru yagenderwaho mu gushyiraho politiki na porogaramu zijyanye n’ubutabera.
Ingingo ya 20 y’itegeko rishyiraho RIB, iteganya ko Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa.
Iri teka ryatangiye gukurikizwa ku munsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, icyakora, agaciro karyo gahera ku wa 09 Mata 2023 kuri Col (Rtd) Ruhunga na Kalihangabo.
Col Ruhunga na Kalihangabo ni bo bayobozi ba mbere RIB yari igize kuva yashyirwaho n’itegeko muri Mata 2017, icyo gihe ikaba yarahawe inshingano zo kugenza ibyaha, mbere zabarizwaga muri Polisi y’u Rwanda.
Abandi bayobozi bashyizwe mu myanya hari Oda Gasinzigwa wongeye kugirwa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, naho visi perezida akaba yagizwe Kizito Habimana.
Muri NEC kandi Fortunée Nyiramadirida, Nicole Mutimukeye, Carine Umwali, Jean Bosco Mutijima, Semanywa, Françoise Kabanda Uwera, Judith Mbabazi bagizwe abakomiseri.
John Bosco Nkuranga yagizwe umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye muri Minisiteri y’Uburezi mu gihe Dorian Cyubahiro yagizwe Umujyanama Mukuru mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Inama y’Abaminisitiri yafashe imyanzuro n’ingamba bitandukanye ndetse ishyira mu myanya abayobozi mu nzego zitandukanye.


