Perezida Kagame azitabira Inama ku ikoreshwa rya AI muri Afurika 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari umwe mu banyacubahiro bategereje mu Nama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI) ku mugabane w’Afurika izwi nka “Global AI Summit on Africa”.

Ni inama y’iminsi ibiri, biteganyijwe ko izabera i Kigali kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 5 Mata 2025 nk’uko bishimangirwa n’Ikigo cy’u Rwanda kigamije kwihutisha iterambere rigera kuri bose, hifashishijwe ikoranabuhanga mu nganda (Centre for the Fourth Industrial Revolution/C4IR). 

Buteganyijwe ko iyo nama kuri AI izitabirwa n’abantu basaga 1000, bazaturuka mu bihugu bisaga 95 byo hirya no hino ku Isi, bazakaba biganjemo abahagariye ibigo by’ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga rya AI birenga 100.

Mu bazayitabira hazaba barimo Abakuru b’Ibihugu, abari mu nzego zifata ibyemezo muri za Guverinoma zitandukanye, abagize Inteko Zishinga Amategeko, abayobozi b’inganda zikomeye ku Isi, abahanga mu guhanga udushya, abashakashatsi n’abari muri kaminuza zitandukanye.

Ni inama yateguwe n’ishami ry’u Rwanda rya C4IR hamwe na Ministeri y’Ikoranabuhanga no guhanga Ibishya (MINICT) bafatanyije n’Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu (World Economic Forum.

Iyi Nama Mpuzamahanga ya Mbere ya AI ku Mugabane wa Afurika, ifite insanganyamatsiko igira iti: “AI n’Inyungu z’abaturage ba Afurika: Kongera kuzirikana Amahirwe y’Ubukungu ku Bakozi ba Afurika.”

Mu minsi ibiri y’iyo nama kuri AI, binyuze mu biganiro n’amahugurwa, izibanda ku buryo AI ishobora gukoreshwa mu kurema amahirwe y’ubukungu yisanzuye, guteza imbere  guhanga ibishya, no kongera ubumenyi ku bakozi ba Afurika.

Ikigo cy’u Rwanda kigamije kwihutisha iterambere rigera kuri bose, hifashishijwe ikoranabuhanga mu nganda gitangaza ko Afurika, ifite umubare munini w’abakozi ndetse n’ubukungu bukoreshwa neza, ikaba itegerejweho kugira uruhare rukomeye mu rwego rwa AI ku Isi yose. 

Abasengura iby’ikoranabuhanga bagaragaza ko kugira ngo Afurika ikoreshe neza inyungu zifatika za AI kandi igabanye ibyago byazo, bizasaba ubufatanye bw’abafatanyabikorwa benshi no kuganira ku mikoreshereze yayo mu buryo bwagutse kandi bwimbitse.

Ikigo cy’u Rwanda kigamije kwihutisha iterambere rigera kuri bose, hifashishijwe ikoranabuhanga mu nganda kivuga ko hari intego ko mu mwaka wa 2030 AI izaba itanga inyongera ya Tiriyali 2,9 z’amadolari y’Amerika ku bukungu bw’Afurika.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE