Koreya y’Epfo: 19 bishwe n’inkongi y’umuriro abarenga 15 barakomereka

Abantu 19 ni bo bari kubarurwa ko bapfuye abandi bagera kuri 20 barakomereka nyuma y’uko inkongi y’umuriro yadutse ikibasiye uturere twinshi twa Koreya y’Epfo mu gace k’Amajyepfo y’u Burasizuba bw’icyo gihugu.
Uwo muriro uri gukwirakwira vuba byihuse mu turere dutandukanye wadutse mu mpera z’icyumweru gishize aho abantu 27.000 bahise basabwa guhunga.
Kuri uyu wa Gatatu umubare w’abapfuye wazamutse ugera kuri 19 harimo n’uwari waje gutanga ubutabazi wari uri mu bashinzwe kuzimya umuriro.
Abayobozi batangaje ko uwari utwaye kajugujugu y’ubutabazi ari mu bahitanywe ubwo yari mu gace k’imisozi muri Uiseong.
Ibiro ntaramakuru Yonhap byo muri Koreya y’Epfo byavuze ko abantu bane basanzwe bapfiriye ku muhanda mu ijoro ryo ku wa kabiri, batwitswe n’umuriro ubwo bageragezaga guhunga.
Inkongi y’umuriro yatangiriye muri Sancheong mu majyaruguru y’intara ya Gyeongsang iza gukwira no muri Uiseong mu ntara iri mu bilometero 180 mu majyepfo y’uburasirazuba bw’umurwa mukuru wa Seoul, ikomereza muri Andong, Cheongsong, Yeongyang na Yeongdeok.
Abayobozi mu mujyi wa Andong no mu yindi mijyi ikomeje kwibasirwa bategetse abaturage kwimuka mu gihe inzu n’amashyamba byamaze gushya harimo n’urusengero rwa Gounsa rwari rumaze imyaka isaga 1 000 muri Uiseong.
Perezida w’agateganyo wa Koreya y’Epfo, Han Duck-soo yavuze ko inkongi yarenze kure uko byatekerezwaga ndetse ko waje nk’ikiza.
Han yagize ati: “Inkongi y’umuriro yibasiye Ulsan, Gyeongsang n’ahandi yangije byinshi cyane kandi iri gukwirakwira mu buryo budasanzwe.”
Ibiro Ntaramakuru bya Yonhap byatangaje ko ingabo za Koreya y’Epfo zohereje mu bice bitandukanye abagera ku 5 000, kajugujugu 146 n’abashinzwe kuzimya umuriro ibihumbi ngo batange ubutabazi bwihuse.
