Umunyarwenya Mammito yabyaye imfura ye

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umunyarwenya ufite inkomoko muri Kenya Eunice Wanjiru Njoki uzwi cyane nka Mammito, yatangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko yabyaye kandi yiyumvamo urukundo atigeze mbere.

Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025, Mammito yasangije abakunzi be ifoto akikiye umwana arimo kumwonsa, maze ababwira ko atigeze yiyumva uko yiyumva areba umwana we.

Yanditse ati: “Wigeze ureba umuntu ukamwitegereza ukavuga uti: ‘Ese burya n’uku urukundo rusa.”

Nubwo uyu munyarwenya yatangaje ibi, ntabwo yigeze atangaza igitsina cy’umwana, amazina cyangwa indi myirondoro, n’igihe yavukiye.

Uyu munyarwenya yatangaje ko atwite mu Ukuboza 2024, ubwo yabikoraga mu buryo bw’urwenya agaragara ari mu izamu afata umupira arawusama arangije aravuga ati: “Urashaka ko mfata imipira ingahe, (Yazamuye umwenda inda igaragara), umupira umwe ntabwo uhagije, gutwita ni umugisha njyewe Mammito ubu ndi kumwe na Pappito.”

Akimara kugaragaza uburyo aryohewe n’ibihe by’ububyeyi, abamukurikira bamugaragarije urukundo bamushimira intambwe ateye, banamwifuriza guhirwa.

Ukoresha amazina ya pisi_v.i.p yagize ati : “  Ihirwe ihirwe noneho gira uve ku kiriri wongere udusetse.”

Kunj the comedian yongeraho ati: “Hirwa hirwa, undi mubyeyi mushya mu Mujyi.”

Aba hamwe n’abandi bakomeje kugaragariza Mammito urukundo bamwifuriza kuzaryoherwa n’ubuzima bw’ububyeyi, ibyo yagiye yishimira.”

Mammito atangaje ko yabyaye kandi mu gihe yaherukaga mu Rwanda umwaka ushize wa 2024, ubwo yari yitabiriye igitaramo cyateguwe na Gen-Z Comedy, cyabereye muri Camp Kigali tariki 9 Ugushyingo 2024, hagamijwe gususurutsa abari bitabiriye inama ya Youth Connekt Africa Summit.

Mammito ubwo yatangazaga ko atwite yavuze ko gutwita ari umugisha
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE