Urubyiruko rwasabye amategeko akarishye ahana abahakana n’abapfobya Jenoside bari mu mahanga

Abasore n’inkumi barenga 1 000 baturutse mu Turere twa Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Bugesera, Kamonyi, na Muhanga bahuriye i Kigali ku ya 25 Werurwe, basabye ko hafatwa abantu bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyangwa bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga bari mu mahanga.
Babigaragaje mu bukangurambaga bwateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubugeni (MoYA) bwiswe “Rubyiruko Menya Amateka Yawe.”
Ubwo bukangurambaga bugamije gutoza urubyiruko rw’u Rwanda kumenya amateka y’Igihugu cyabo, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kubaha ubumenyi nyakuri bubafasha guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside.
Urubyiruko rw’u Rwanda rurasaba ibihugu by’amahanga gushyiraho no gukaza amategeko ahana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko hari ibihugu bifite amategeko ahana abahakana Jenoside yakorewe Abayahudi.
Kamugisha Celestin yagize ati: “Guhana abantu bahakana cyangwa bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba gushyirwa mu bikorwa mu bihugu batuyemo.”
Yongeyeho ati: “Guverinoma y’u Rwanda ikwiye gukomeza gukorana n’ibihugu by’amahanga kugira ngo ayo mategeko ashyirwe mu bikorwa.”
Niringiyimana Bonaventure, undi muhuzabikorwa w’urubyiruko, yagaragaje uko guhakana Jenoside bikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, asaba ko hakorwa ibikorwa mpuzamahanga byo kubirwanya.
Nubwo umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) wo mu 2014 wasabye ibihugu gushyiraho amategeko ahana ihakana rya Jenoside, ibihugu bike ni byo byayashyize mu bikorwa, kandi no kubahiriza ayo mategeko bikaba bikiri hasi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean-Damascène Bizimana, yagaragaje u Bubiligi nk’igihugu gikomeje gukingira ikibaba abahakana Jenoside, aho gikomeje gutera inkunga imiryango iyipfobya nka CLIIR (iyobowe na Joseph Matata) na JAMBO ASBL, igizwe n’abana n’abuzukuru b’abagize uruhare muri Jenoside.
Yagarutse kuri JAMBO ASBL yashinzwe n’abashyigikiye politiki y’ivanguramoko ya PARMEHUTU, barimo Shingiro Mbonyumutwa na Ruhumuza Mbonyumutwa, abana ba Shingiro Mbonyumutwa, wahoze ari Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Kambanda Jean, muri Guverinoma yiyise iy’abatabazi.
Barimo kandi abana b’abahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (ICTR), nka Kayumba Placide, umuhungu wa Ntawukuriryayo Dominique (wakatiwe imyaka 25 y’igifungo), na Laure Uwase, umukobwa wa Anastase Nkundukozera (wakatiwe igifungo cya burundu n’Inkiko Gacaca).
Nyina wa Uwase, Agnès Mukarugomwa, ni we nyiri Ikondera Libre, umuyoboro wa YouTube uzwiho gukwirakwiza urwango no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umushinjacyaha Mukuru wungirije wa Repubulika y’u Rwanda, Ruberwa Bonavanture aherutse kubwira abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ko u Rwanda rukomeje gushaka uko abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi babiryozwa.
Yagize ati: “Tumaze igihe tubona abantu benshi bari mu Bubiligi bakomoka ku bantu bakaze Jenoside bakwirakwiza ingengabitekerezo barimo na Padri Nahimana n’abandi bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yunzemo ati: “Ubushinjacyaha Bukuru bwashyizeho ingamba zo gukusanya ibyo bimenyetso, cyane cyane ko mu bihugu barimo u Bufaransa n’u Bubiligi hashyizweho amategeko yemera ko yaba Abenegihugu babo cyangwa se abo hanze y’igihugu, bakoze ibyaha byo gupfobya Jenoside bashobora gukurikiranwa.”
Uwo muyobozi yavuze ko u Rwanda rukomeje gukusanya ibimenyetso kugira ngo abo baba hanze y’Igihugu bahakana bakanapfobya Jenoside bakurikiranwe.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda busaba ko ibihugu bitandukanye byafatanya n’u Rwanda mu iperereza ndetse na buri muntu gutanga amakuru yatuma abo bakora ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, babiryozwe.
Yagize ati: “Bagaragaze, haba inyandiko n’ibitabo cyangwa amakuru ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane ko iri mu rubyiruko akenshi bayikura ku mbuga nkoranyambaga za bariya bantu barimo Jambonews”.



