Tiger Woods ari mu rukundo n’uwahoze ari umukazana wa Trump

Umukinnyi wa Golf, Tiger Woods, yatangaje ko akundana na Vanessa Kay Pergolizzi wahoze ari umukazana wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Vanessa w’imyaka 47, yahoze ari umugore wa Donald John Trump Jr bamaranye imyaka 13, babyarana abana batanu, batandukana mu 2018.
Ku cyumweru, Tiger w’imyaka 49, yagaragaje amafoto ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Vanessa, ayaherekesha amagambo agira ati: “Urukundo hejuru kandi ubuzima ni bwiza uri iruhande rwanjye”.
Atangaje ibi mu gihe hari hashize iminsi iby’urukundo rwaba bombi bivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko bigafatwa nk’ibihuha kuko nta n’umwe muri ba nyir’ubwite bari barabitangaje.
Uyu mugore yagiye avugwa mu nkundo n’abatandukanye mu bihe bitandukanye, barimo Khalid bin Bandar Al Saud bakundanye muri 1998–2001, hanyuma mu mwaka wa 2005 ashyingiranwa n’umuhungu wa Donald Trump baza gutandukana mu 2018.