Abategura Gen-z Comedy bishimira ko baguye imipaka mu mikoranire

Abategura Gen-z Comedy barishimira ko mu gihe bamaze bakora baguye imipaka mu mikoranire.
Baravuga ibi mu gihe, abagize iki gitaramo cy’urwenya kiba kabiri mu kwezi, bitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka itatu bamaze bakora.
Ni isabukuru biteganyijwe ko izizihizwa ku wa Kane tariki 27 Werurwe 2025.
Mu gushaka kumenya byinshi ku byo bamaze kugeraho muri iyo myaka itatu bamaze, Imvaho Nshya yaganiriye n’ushinzwe imitegurire n’imigendekere myiza y’icyo gitaramo, Rutayisire Junior, avuga ko bimwe mu byo bishimira muri icyo gihe, harimo kuba baraguye imipaka mu mikoranire n’abandi banyarwenya.
Yagize ati: “Muri iyi myaka itatu turishimira byinshi birimo ubufatanye tumaze kugirana n’ibihugu by’abaturanyi. Kuba uyu munsi tuzana ‘Comedy Store’ ya Uganda tukayizana i Kigali, ubibaze mu buryo bwose bwaba ubw’amafaranga, kwimenyekanisha n’ibindi, usanga ari ikintu gikomeye cyane.”
[…] Ni intambwe ikomeye kuri twe, ni ibigaragaza ko na bo bagiye gukora batumira abanyarwenya bacu, byatweretse ko dukwiye gutekereza byagutse, kuko nk’ubu ibi twabitekerejeho umwaka ushize, tugena ko twazabikora nko mu myaka itanu tubigerageje birakunda.”
Uyu musore avuga ko uretse kuba baraguye imipaka banishimira icyizere bagiriwe bagahabwa gususurutsa abitabiriye inama ya ‘Youth Connect’
Ati: “Mu bindi twishimira ni uko ‘Platform’ yagutse mu buryo butandukanye, kuba muri Youth Connect, Gen-z Comedy yaraserukiye ikijyanye n’imyidagaduro cyose ku bari bitabiriye iyo nama iri ku rwego mpuzamahanga, n’ibintu twishimira haba ku ruhande rwacu abategura no ku banyarwenya muri rusange.”
Agaruka ku kijyanye n’akavuyo kabayeho ubwo bizihizaga imyaka ibiri yari ishize bakora, kanatumye hari abakitabiriye bagikurikira bahagaze, Rutayisire yavuze ko byari byatewe n’uko abantu batangiye kugura amatike ku munota wa nyuma, akabashirana hari abagikeneye kugura, ariko ngo ubu barimo gukora ibishoboka kugira ngo ibyabaye bitazongera.
Ku kijyanye n’agace ka ‘Meet me to Night’, Rutayisire yavuze ko ako gace gateganyijwe nk’uko bisanzwe n’ubwo hataratangazwa umutumirwa akazatangarizwa mu gitaramo cyangwa mbere yacyo.
Biteganyijwe ko abanyarwenya bazaturuka muri Uganda barimo Alex Muhangi, MC Marianchi, Karole Kasita, Pabro, Madrat and Chiko n’abandi, ari bo bazatangira kugera i Kigali tariki 26 Werurwe 2025, aho bazaba baje gushyigikira bagenzi babo b’Abanyarwanda barimo Joshua, Rusine, Dudu, Muhinde, Kadudu n’abandi, bose bakazataramira abazitabira igitaramo cyo kwizihiza imyaka itatu Gen-z comedy izaba imaze.
