Mu Rwanda, 45 bafungiwe kwiba miliyoni 432 Frw ku ikoranabuhanga 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 25, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abantu 45 mu Rwanda batawe muri yombi mu mezi ane guhera mu Gushyingo 2024, bakekwaho ubutekamutwe bwatumye bacucura rubanda amadolari y’Amerika 305.000, ni ukuvuga miliyoni zisaga 432 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Abo bantu bakurikiranyweho ubutekamutwe bafatiwe mu mukwabo  mpuzamahanga wakozwe mu bihugu birindwi by’Afurika, ahafashwe ibikoresho by’ikoranabuhanga bisaga 1.842 hagafungwa n’abantu 306 babyifashishaga mu butekamutwe. 

Bafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano z’ibyo bihugu na Polisi Mpuzamahanga (Interpol), mu rwego rwo kurwanya ibyaha by’ubutekamutwe bushingiye ku ikoranabuhanga no kongerera inzego ubushobozi bwo kurwanya ibyo byaha. 

Mu Rwanda, abatekamutwe bafashwe barimo abigiraga abakozi ba sosiyete z’itumanaho maze bakabeshya abaturage ko batsindiye ibihembo, maze bakabakuramo amakuru y’ingenzi atuma babiba nta mbogamizi. 

Abandi bigiraga abayobozi b’ibigo by’amashuri, abaganga cyangwa bakigana uwo muryango runaka wakomerekeye mu mpanuka n’ibindi byago bitumabakenera inkunga y’amafaranga mu bagize uwo muryango.  

Bivugwa ko mu mafaranga yatwawe n’abo batekamutwe mu Rwanda, bifashishije ikoranabuhanga, amadolari y’Amerika arenga 100.000 amaze kugaruzwa. 

Uwo mukwabo wiswe “Red Card” bisobanuye ikarita itukura, watangiye mu kwezi k’Ugishyingo 2024 kugeza muri Gashyantare 2025, ukaba waribanze ku gusenya uruhererekane rw’abanyabyaha bifashisha ikoranabuhanga bacucuye abantu basaga 5000. 

Ahanini amafaranga bagiye bambura  yabaga azigamywe na ba nyirayo kuri telefoni ni kuri banki, kubeshya abantu amahirwe y’ishoramari ndetse n’ubutumwa buyobya abantu ko bakiriye amafaranga bagasabwa kuyasubiza. 

Muri Nigeria hafashwe abakekwa 130 barimo abanyamahanga 113, bakaba bakurikiranyweho ubwambuzi bushukana bwizeza ishoramari ryunguka vuba ndetse n’uburyo bwo gutega (betting) kuri murandasi (online casinos). 

Abayobozi bo muri Nigeria batangaje ko abanyabyaha bafite ibikorwa bitemewe byinshi mu mitungo yo ku ikoranabuhanga ari na yo yabafashaga kuyobya uburari.

Ku rundi ruhande, abayobozi bo muri Afurika y’Epfo na bo bataye muri yombi abantu 40, hafatwa za simukadi zisaga 1000 na za mudasobwa zo mu biro (desktop computers) 53 n’iminara iri ku ruhererekane rwa simukadi zifashishwa mu bujura. 

Ibyi ngo byafashaga abatekamutwe kugaragarira abo biba nk’abakoresha nomero zo mu bihugu byabo kandi bahamagariye cyangwa babandikiye bari mu mahanga. 

Muri Zambia ho, inzego z’umutekano zafashe abantu 14 bari baribumbiye muri Sendika y’abahanga mu by’ikoranabuhanga (Hacker) boherereza abantu za virusi zituma bagera ku makuru yabo bakabiba. 

Abakekwa bajyaga boherereza abantu za link zikurura amarangamutima zigamije ko uzifunguye ahita abura ububasha ku gikoresho cye cy’ikoranabuhanga agifite, maze abajura bakagikoresha batekera imitwe abantu bose nyiri telefoni afitiye nomero. 

Bimwe mu byo nyuri icyo gikoresho cy’ikoranabuhanga aburira ubushobozi bwo kuba yakurikirana ni imikoreshereze ya application za banki ndetse n’izohereza ubutumwa. 

Iperereza kandi ryatahuye ibimenyetso by’icuruzwa ry’abantu, aho bamwe mu bantu bahatirwaga kugira uruhare mu butekamutwe cyangwa bagacuruzwa mu bundi buryo. 

Ibiro by’Ubwami bw’u Bwongereza bishinzwe Umuryango wa Commonwealth n’Iterambere, ni byo byateye inkunga ya miliyoni 2.6 z’amapawundi mu kongerera ubushobozi inzego zifasha mu kubahiriza amategeko mu kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga. 

Ibihugu byakozwemo iyo gahunda ni u Rwanda, Benin, Côte d’Ivoire, Nigeria, Afurika y’Epfo, Togo na Zambia, bikaba bikomeje imikoranire igamije gukumira ibyaha byifashisha ikoranabuhanga. 

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga muri Interpol Neal Jetton, yagize ati: “Intsinzi ya Operasiyo Red Card ishimangira imbaraga z’ubutwererane mpuzamahanga mu kurwanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, bidakangwa n’imipaka kandi bigira ingaruka ziteye ubwoba ku bantu no ku miryango yabo.”

Yakomeje ashimangira ko kugaruza ibyibwe, gufata ibikoresho n’ababyifashishaga mu bwambuzi, bitanga ubutumwa bukomeye ku bakigerageza ubu bujura bumva ko batazwi, abibutsa ko nta n’umwe muri bo uzacika ubutabera. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 25, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Emmanuel says:
Werurwe 27, 2025 at 9:54 am

Bene abo bagobwa kubiryozwa kuberako barabikoze ndababara cyan bandiye $200 anjya gufata muma nyarwanda 30000 arenga rero mudufashije uzanjya afatwa azanjye abiryozwa nikobimeze birashimeshije kandi mwakoze cyan imana ibahe umugisha cyan

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE