Aya magambo ya Perezida w’u Burundi ateye agahinda-Amb Nduhungirehe

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 25, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe yatangaje ko amagambo ya Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste aherutse gutangaza ko u Rwanda rushaka gutera igihugu cye ateye agahinda.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko nubwo uwo Mukuru w’Igihugu atangaza ibye, yari yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Burundi bakemeranya ko ibibazo ibihugu byombi bifitanye byashakirwa umuti urambye.

Mu kiganiro na BBC Perezida Ndayishimiye yavuze ko afite amakuru yizewe avuga ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera u Burundi.

Mu gihe ibyo byaba bibaye, Perezida Ndayishimiye avuga ko iyo ntambara ishobora guteza ibibazo bikomeye kuko ngo ishobora kugera mu Karere kose.

Ku rundi ruhande, avuga ko igihugu cy’u Burundi kimaze kohereza mu Rwanda intumwa zitandukanye zisaba gushyira mu bikorwa ibyo ibihugu byombi byemeranyijwe ariko ngo aracyategereje igisubizo.

Minisitiri Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwe rwa X aho yasubizaga ubutumwa bwashyizweho n’ikinyamakuru BBC cyatangaje ko cyaganiriye na Perezida w’u Burundi akavuga ko u Rwanda rwenda gutera igihugu cye.

Yagize ati: “Aya magambo ya Nyakubahwa Perezida w’u Burundi ateye agahinda, cyane cyane ko inzego za gisirikare n’iz’ubutasi z’ibihugu byombi ziri mu biganiro, ndetse bemeranyije ko hakenewe ihagarikwa ry’imirwano mu bya gisirikare no mu magambo.”

Yongeyeho ati: “Ibi kandi nabiganiriyeho na mugenzi wanjye w’u Burundi, ubwo twahuriraga mu nama y’abaminisitiri ihuriweho na EAC na SADC i Harare ku wa 17 Werurwe 2025, kandi twavugaga rumwe kuri iki kibazo”.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwiyemeza kubungabunga amahoro rufatanyije n’u Burundi no mu Karere k’Ibiyaga Bigari, mu gihe rwizeye ko hazabaho n’ituze.

Kuva tariki 11 Mutarama 2024 u Burundi bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda, nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa Red-Tabara utavuga rumwe na Gitega, ibintu u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari amakuru adafite aho ahuriye n’ukuri.

Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste yatangarije BBC amakuru ateye isoni, adafitiye gihamya
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 25, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE