Rusizi: Mudugudu yafatanywe iwe inzoga zitemewe yengaga akanazicuruza

Ubwo abaturage b’Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi ku bufatanye n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano bakoraga igenzura ry’abenga bakanacuruza inzoga zitemewe, batunguwe no kugera kwa Mudugudu bakamufatana inzoga zitemewe yengaga akanaziciruza n’ibikoresho yakoreshaga azenga.
Umwe mu bakorera muri santere y’ubucuruzi ya Nyakabuye, avuga ko ubwo iri genzura ryakorwaga, abarikoraga bageze mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu wa Nyeshati, Nsengumuremyi Longin w’imyaka 43, wari usanzwe akekwaho kwenga no kugurisha izi nzoga, bamugwa gitumo, bamusangana litiro 4 mu nzu iwe, amacupa 3 yazicururizagamo n’ibikoresho yakoreshaga aziteka.
Ati: “Yahise atabwa muri yombi, ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye ari ho afungiye ubu.”
Mugenzi we bari kumwe na we yagize ati: “Twatunguwe cyane no kubona n’umuyobozi agaragarwaho no kwenga no gucuruza inzoga zitemewe, ari we wagombye kuba intangarugero mu bandi, inyangamugayo no kutagaragara mu bikorwa nk’ibyo by’inzoga ziteme kandi nyamara ari mu batwigishaga ko ari mbi. “
Yongeyeho ati: “Dutekereza ko ari yo mpamvu zitagabanyuka kuko abakazirwanyije ari bo ugenda usanga bazijanditsemo cyangwa bakingira ikibaba abazenga bakanazicuruza, tukumva ari ikibazo gikomeye cyane inzego zose zikwiye guhagurukira.”
Umuyobozi wungirije w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi Habimana Alfred, yavuze ko bidakwiriye ku muntu wese kwenga no gucuruza izo nzoga kubera ingaruka mbi zizanira abazinyoye, zikanagera ku batazinyoye barimo n’imiryango y’abo bazinywa bakanazicuruza.
Ati: “Icyo twabivugaho ni uko bidakwiye ku wo ari we wese kuko zangiza ubuzima bw’Abanyarwanda, zikanateza ibindi bibazo birimo iby’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage kuko nyine ni inzoga zitemewe n’uko kutemerwa biba bifite impamvu kuko ziba zitujuje ubuziranenge.”
Yakomeje agira ati: “Nyuma yo gushyikirizwa ubugenzacyaga, n’ahamwa n’icyaha, nk’umuyobozi watowe n’abaturage, tuzareba icyemezo tuzamufatira.”
Habimana Alfred yavuze ko ubundi mu byaha byagaragaraga mu Karere kahanganaga na byo iki cy’inzoga zitemewe kitabagamo, ariko ubwo na cyo kigenda kigaragara hagiye gufatwa ingamba zihamye zo kukirwanya, cyane cyane ko habonetse n’umuyobozi ukigaragaramo.
Bibaye hatarashira iminsi 4 mu Mudugudu wa Nyakagoma, Akagari ka Cyarukara, Umurenge wa Muganza hamenwe litiro 270 y’inzoga nk’izo zitemewe, abaturage 2 bazifatanywe bashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Muganza.



Malachie says:
Werurwe 27, 2025 at 5:00 pmMwiriwe neza
Nkibisazwe ni Malachi , wi rusizi
Mubyukuri ntabyo abagatanze urugero rwiza
Bakabaye aribo bakora amahano yogukora ibitemewe
Gusa ababishinzwe ndavuga RIB
Nibakurikirame icyo kibazo kuko ibyobiyo ga ntabwo Ari byiza . Murakoze