Wipimye uyu munsi ntabwo bivuze ko udafite Sida -RBC

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, cyatangaje ko abantu badakwiye kwizera amakuru y’igikoresho gipima byihuse ubwandu bwa Virusi itera Sida (Self- Test), kuko aba ari ay’uko iminsi 30 ishize y’uko umubiri wari uhagaze.
Umuyobozi Wungirije w’Agateganyo wa RBC, Dr Tuyishime Albert yatangaje ko mu gihe hari abantu bajya gukora imibonano mpuzabitsina bakipima bagasanga nta bwandu bafite badakwiye kuyikora idakingiye kuko ayo makuru icyo gikoresho cyatanze atizewe 100%.
Yagize ati: “Kariya gakoresho ka Self- Test, iyo umuntu yanduye virusi itera Sida ushobora gupima ujya gushaka icyo umubiri wakoze kugira ngo urwanye iyo virusi cyangwa se ugapima urimo gushaka virusi nyirizina”.
Yongeyeho ati: “Self- Test rero ishaka icyo umubiri wakoze, bivuze ko kugira ngo ukibone ni uko umubiri uba warabonye umwanya uhagije wo kugikora ni yo mpamvu ushobora kuba waranduye Virusi mu cyumweru gishize wapima uyu munsi ugasanga umuntu nta virusi itera Sida afite, wapima mu byumweru 3 cyangwa 4, ugasanga umuntu afite Virusi itera Sida.”
Uwo muyobozi yavuze ko abantu bagomba kumenya ko wipimye uwo munsi bitavuze ko utanduye virusi itera Sida ahubwo ko icyo gisubizo ubonye ni icyo wari ufite mu byumweru biri hagati ya 3 na 4 (iminsi iri hagati ya 21 na 30).
RBC yavuze ko kugira ngo umuntu agire amakuru yizewe ku kuba yaranduye Virusi itera Sida cyangwa atayanduye bajya bipima nibura buri kwezi ariko bakirinda ko bahura n’ibindi bintu byatuma bandura.
Dr Tuyishime yavuze ko muri Laboratwari nkuru y’Igihugu ari ho bafite ubushobozi bwo kumenya niba umuntu yanduye virusi itera Sida nta gushidikanya, mu gihe cy’iminsi mike hadategerejwe ko ukwezi gushira.
RBC yaburiye abajya gukora imibonano mpuzabitsina, ko bakwiye kwirinda, aho kwihutira gupima uwo bagiye gukorana na we Virusi itera Sida ngo bayikore batikingiye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC gitangaza ko virusi itera SIDA ikiriho, abantu badakwiye kwirara, kandi ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-29.
Ibipimo byo kuva muri Nyakanga 2023 kugeza muri Kamena 2024, abari bafite hagati y’imyaka 15-19 bigaragaza ko ab’igitsina gore banduye bari kuri 6,5% ab’igitsina gabo bari 1.6%.
Hagati y’abafite imyaka 20-24 ab’igitsina gore bari 5,2% ab’igitsina gabo bari 4, 5% na ho hagati y’imyaka 25-29, ab’igitsina gore ni 3,5% na ho ab’igitsina gabo ni 3,0%.
