Snoop Dogg mu mugambi wo kunga Igikomangoma William na murumuna we Harry

Umuraperi Snoop Dogg yiyemeje gukora ibishoboka byose akunga abavandimwe bo mu Bwami bw’u Bwongereza, Ikigomangoma William na murumuna we Harry bamaze imyaka irenga itanu barebana ay’ingwe.
Uyu muraperi uri mu byamamare byari bifitanye umubano wihariye n’Umwamikazi Elizabeth II witabye Imana, yatangaje ko yifuza kunga abahungu be barimo, Igikomangoma William hamwe na murumuna we Harry bamaze igihe batumvikana.
Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru gikorera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika kitwa Mirror, aho yatangiye agaruka ku mubano we n’aba bombi umaze igihe kirekire.
Ati: “Harry na William tumaze igihe kinini tuziranye. Harry yigeze no kunsaba kuririmba mu birori byo gusezera ubugaragu bya William ariko ntabwo byankundiye ko mbikora. Ariko ubu aho bashaka hose ko ndirimba nabikora.”
Yakomeje avuga ko yifuza kongera kubona aba bavandimwe biyunze, kandi ko abaye ari we ubahuje byaba byiza kurushaho.
Yagize ati: “Ni abavandimwe rwose, ikintu icyo ari cyo cyose cyabahuza bakongera kuba abavandimwe gikwiye gukorwa. Ubuzima ni buto ku buryo butatwemerera kudakosora ibintu. Niba Snoop ari we wabikora akazahura umubano wabo wangiritse, mureke tubikore.”
Snoop Dogg yifuje kugira uruhare mu kwiyunga kw’aba bavandimwe nyuma y’imyaka itandatu badacana uwaka kuko umubano wabo wajemo agatotsi mu 2019.
Iby’umubano wabo Harry yakunze kubigarukaho cyane nko mu gitabo yasohoye mu 2022 yise ‘Spare’ aho yahishuye ko umubano we n’umuvandimwe we wangiritse kugeza ubwo bigeze no gufatana mu mashati bakarwana.
Yongeye kubikomozaho muri filime ‘Harry & Meghan’ ya Netflix, yagarukaga ku buzima bw’uyu muryango, aho yavuze ko mu 2020 yafashe umwanzuro wo kuva ibwami, nyuma y’aho kumvikana na mukuru we William byari bimaze kwanga burundu.
Snoop Dogg avuze ibi nyuma y’imyaka itatu umwamikazi Elizabeth II atanze.
