U Rwanda rwatangajwe n’amagambo yavuzwe na Perezida Ndayishimiye

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 25, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yatangajwe n’imvugo ya Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, wavuze ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi runyuze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bityo ko n’u Burundi Kigali itari kure yabwo bunyuze mu Kirundo.

Mu kiganiro Perezida Ndayishimiye yahaye BBC yavuze ko u Rwanda gutera u Burundi runyuze muri Congo ari ukwibeshya.

Yagize ati: “Tuzi ko u Rwanda rurimo kugerageza kudutera runyuze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, runyuze mu mutwe wa Red-Tabara.

Ariko twebwe turababwira ko niba bashaka gutera Bujumbura banyuze muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yabwiye BBC ko u Rwanda rutangazwa n’iyi mvugo ya Perezida Evariste Ndayishimiye.

Yavuze ko Ndayishimiye atangaje ibyo mu gihe inzego z’umutekano ku mpande zombi zikomeje kuganira uko zarinda imipaka y’ibihugu.

Yagize ati: “Ibyo bivugwa biratangaje kuko inzego z’umutekano zo mu Rwanda no mu Burundi zikomeje guhura kugira ngo ziganire ku buryo twarinda imipaka yacu duhuriyeho bishingiye ku bintu birimo kubera mu Burasirazuba bwa Congo.”

Mu kiganiro Ndayishimiye yagiranye na BBC nta bimenyetso yigeze yerekana ko u Rwanda rwaba rushaka gutera igihugu cy’u Burundi.

Yavuze ko afite amakuru yizewe avuga ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera u Burundi.

Mu gihe ibyo byaba bibaye, Perezida Ndayishimiye avuga ko iyo ntambara ishobora guteza ibibazo bikomeye kuko ngo ishobora kugera mu Karere kose.

Ku rundi ruhande, avuga ko igihugu cy’u Burundi kimaze kohereza mu Rwanda intumwa zitandukanye zisaba gushyira mu bikorwa ibyo ibihugu byombi byemeranyijwe ariko ngo aracyategereje igisubizo.

Kuva tariki 11 Mutarama 2024 u Burundi bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda, nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa Red-Tabara utavuga rumwe na Gitega, ibintu u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari amakuru adafite aho ahuriye n’ukuri.

Ibyo byakurikiwe n’ibindi bibazo aho nko ku wa 10 Gicurasi 2024 habaye igitero cya gerenade cyagabwe muri iki gihugu mu Mujyi wa Bujumubura, na none u Burundi bugashinja u Rwanda kubigiramo uruhare, icyakora rwo rugaragaza ko ari ukurushyira mu matiku.

Kuva ubwo umubano wari utangiye kuzahurwa wongeye kuzahara cyane.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 25, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
NGANGO TELESPHORE THADEE says:
Werurwe 25, 2025 at 10:20 am

Erega NEVA ni Bavugirije!!
Gusa byaba byiza bagiye bamutegurira ijambo ari buvuge,bitabaye ibyo igihugu aracyoreka mumanga!!

lg says:
Werurwe 25, 2025 at 9:48 pm

Ntabwo apfa kuvuga gusa avuga ibi muli mumutwe we wuzuyemo ingengabitekerezo yu rwango ubundi aliko ibiganiro na Ndayishimye nibyo avuga nibyiki mwamuretse akaguma iwabo ibisazi byazamwerekeza mu Rwanda tukamumanika ko aliko bagenza imbwa yasaze

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE