Dukeneye abafana benshi kuri Lesotho kurusha uko baje kuri Nigeria- Djihad Bizimana

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Djihad Bizimana yasabye Abanyarwanda kuzitabira ari benshi umukino uzahuza u Rwanda na Lesotho ku wa Kabiri aho kugira ngo ntibabashyigikire kuko batsinzwe na Nigeria, abizeza ko nk’abakinnyi bazakora ibishoboka byose ngo babone intsinzi.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe 2025 mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije kugaragaza aho imyiteguro uyu mukino uzaba ku wa Kabiri saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Sitade Amahoro igeze.
Kapiteni, Bizimana Djihad, yavuze ko bagenzi be bameze neza ndetse biteguye gutsinda umukino wa Lesotho ku wa Kabiri.
Ati: “Rimwe na rimwe haba hari n’ukuri kw’ibintu, ntabwo navuga, Lesotho birashoboka kuyitsinda cyane kurenza Nigeria. Nabasabaga ko bazaza kudushyigikira kurenza uko bari baje kuri Nigeria. Bazaze kudushyigikira.”
Umutoza Wungirije w’Amavubi, Eric, Nshimiyimana yavuze ko hari amasomo bakuye ku mukino batsinzwemo na Nigeria azabafasha kwitwara neza kuri Lesotho.
Ati “Tugomba kugira icyizere, ku bakinnyi, bafite morali, twese tukareba ko ayo manota atatu twayabona ariko kugeza ubu abakinnyi bose barahari, bameze neza. Ibindi ni ibyacu turimo gutegura, tugomba kuzerekana ejo.”
Amavubi azakina uyu mukino adafite Kapiteni Djihad Bizimana wujuje amakarita abiri y’umuhondo ku mukino wa Nigeria.
Umutoza Wungirije w’Amavubi, Nshimiyimana Eric, yavuze ko kuva Djihad yabona ikarita y’umuhondo kuri Nigeria bahise batangira gutekereza ku mukinnyi uzamusimbura.
Ati: “Twebwe tugomba kubyakira ako kanya, ariko ntitubitindeho kuko tuba dushaka gutera imbaraga uza kumusimbura. Uwo twateguye na we turi kumwe, tuzagerageza kumutera imbaraga no kugaragaza ko icyo cyuho cye kitazagaragara mu ikipe.”
Manzi Thierry usanzwe ari Kapiteni wungirije ni we uzayobora bagenzi be ku mukino wa Lesotho.
Kugeza ubu itsinda C riyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 10, ikurikiwe na Benin n’amanota umunani, u Rwanda ni urwa gatatu n’amanota arindwi, Nigeria ni iya kane n’amanota atandatu, Lesotho ni iya gatanu n’amanota atanu mu gihe Zimbabwe ari iya nyuma n’amanota atatu.



