Nyagatare: Bashima ko igiciro cy’imbuto y’ubwatsi cyakuwe kuri 17000 gishyirwa ku 1200

Bamwe mu borozi bo mu Karere Ka Nyagatare bashima ko igiciro cy’ubwatsi bw’amatungo Leta yafashije mu kukimanura aho ubusanzwe ikilo kigura ibihumbi 17 ubu umworozi ashobora kukigura ku mafaranga 1200 gusa kuri nkunganire ya Leta.
Abo borozi bavuga ko kuri ubu bahagurukiye gukora ubworozi bwa kinyamwuga, aho bisaba kuba inka zifite ubwatsi ndetse bakaba bahugurwa ku buryo bwo Guhinga ubwatsi mu nzuri zabo.
Gusa ngo imbuto z’ubu bwatsi ziba zihenze aho bashima kuba ubu hari inkuru nziza bafite yuko Leta ibunganira ku kigero cyo hejuru, ikiguzi cy’imbuto y’ubwatsi cyaguraga ibihumbi 17 umworozi akibona ku 1200 gusa hariho nkunganire ya Leta.
Ibi ngo ni ibisubizo bikomeye ku gutunganya ubworozi bwabo.
Rubayita Amos agira ati”Ubu Ubworozi bugezweho ni ubwinjiriza ubukora amafaranga. Ushobora korora inka zikamwa cyangwa iz’inyama, kugira ngo ubigereho bisaba kuba ufite ibyo ugaburira amatungo. Kera twari tumenyereye ko ushyira amatungo mu rwuri akarisha ubwatsi bwimejeje, ariko ubu twabonye ko ubwatsi bw’umukenke n’ubuteye nkabwo buhingwa”
Akomeza agira ati: “Muri iyi gahunda rero twavunwaga no Kuba imbuto y’ubwatsi ihenda. Ikilo kigura amafaranga ibihumbi 17, gusa twishimiye kuba Leta iri kudufasha kunganirwa kuri iyi mbuto ku buryo umworozi ayibona ku mafaranga 1200 gusa. Ibi bigiye kudufasha gihinga ubwatsi ku buso bugari.”
Naho Mupenzi Sam wororera mu Murenge wa Rwimiyaga yagize ati”Iyi ni Inkuru nziza ku mworozi.Kuba twabona imbuto ku giciro gito biratuma ibikorwa byacu bigenda neza. Buriya bwatsi burahunikika ku buryo uwabuhinze atagira ikibazo cy’ibihe by’izuba. Ashobora kugaburira amatungo igihe cyose, kubona imbuto ku giciro gito rero biradufasha.”
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, buvuga ko aya makuru aborozi bakwiye kuyasangiza bagenzi babo, aborora bakagira umuco wo guhinga ubwatsi.
Kayumba John uyobora RAB ishami rya Nyagatare yagize ati: “Aborozi bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe bashyiriweho, aho ku kilo bishyurirwa hafi ibihumbi 16 000 bakiyishyurira 1200Frw.Twifuza ko gahunda yo Guhinga ubwatsi yakwitabirwa na buri mworozi kuko biradufasha kongera umukamo no kuba twafasha mu guhaza isoko dufite muri aka Karere ka Nyagatare.
Kugeza ubu Akarere Ka Nyagatare kaza imbere mu kugira inka nyinshi, aho gafite izigera ku 106 822 muri zo 65% zifite amaraso avanze n’ay’ubwoko bw’inka zororerwa gutanga amata.
Aka karere kandi gaherutse kubona uruganda ruzajya rutunganya amata y’ifu rukajya rukenera umukamo wa litiro ibihumbi 650 ku munsi kandi kuri ubu kabona umukamo ungana na litiro ibihumbi 100 ku munsi.
