Davido yagereranyijwe n’umuhanzi ukizamuka

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 24, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye muri Nigeria, Davido, yagereranyijwe n’umuhanzi ukizamuka nyuma yo gutaramira muri Ghana mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umuherwe waho.

Ni mu birori byabaye ku mugoroba w’itariki 23 Werurwe 2024, ubwo yasusurutsaga abitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umumiliyoneri wo muri icyo gihugu witwa Richard Nii Armah.

Nyuma y’icyo gitaramo Davido yibasiwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Ghana, bagereranyije ijwi rye n’iry’umuhanzi ukizamuka.

Ukoresha amazina ya aremogucci001, yanditse ati: “uyu ameze nk’umuhanzi ukizamuka.”

Uwiyita zhouv9 yungamo ati: “Ku ijwi ni zeru, agira urusaku gusa buri gihe.”

Ukoresha amazina ya ‘elon_musk1son’ arandika ati: “Ese ko nta ngufu mbona ku rubyiniro, abantu barakonja iyo ageze ku rubyiniro, Imana ihe umugisha Wizkid nta na rimwe ajya adutenguha.”

Aba n’abandi batandukanye bakomeje kugaragaza ko Davido nta muhanzi umurimo, ahubwo yapfunyikiye ikibiribiri abitabiriye icyo gitaramo n’ubwo amakuru avuga ko yari yishyuwe.

Uretse Davido wishyuwe agera ku bihumbi 500 by’Amadolari, abandi bahanzi baririmbye muri ibyo birori barimo  Diamond Platinumz wishyuwe madolari ibihumbi 600, Sarkodie  wo muri Ghana wahawe ibihumbi 200, Stonebwoy wo muri Ghana nawe wishyuwe ibihumbi 200 b’amadolari.

Byari ibirori umuherwe Richard Nii Armah yizihirizagamo imyaka 40 y’amavuko, aho yashimiwe n’abitabiriye ko n’ubwo ari umukire ariko azi uburyo amafaranga ayakoresha akayageza ku bandi bantu ku buryo ubukire bwe bugera no ku bamukikije.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 24, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE