Indwara y’Igituntu ntikwiye kwitiranywa n’amarozi- RBC

Abaturage b’Akarere ka Kayonza n’abaturarwanda muri rusange, basabwa kugira umuco wo kwisuzumisha indwara y’igituntu igihe baba babonye ibimenyetso bakirinda kwitiranya iyi ndwara n’amarozi.
Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe 2025. ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC cyagaragaje ko mu Rwanda abagera ku bihumbi 8 byagaragaweho igituntu mu gihe kingana n’umwaka umwe.
Bamwe mu barwaye iyi ndwara bavuga ko hakiri imyumvire yo kwitiranya igituntu n’amarozi. Ibi ngo biri mu bituma abarwayi barushaho kuremba mu gihe hari ababa bagannye mu bavuzi gakondo.
Gahutu Justin yagize ati: “Nararwaye mbanza kuyoberwa ibyo ari byo. Inka umunani zanjye zarahashiriye nivuza mu bapfumu. Iya nyuma barayimbagishije byansabaga gutwara amaraso yayo ibisigaye barabyitwarira banyizeza ko nza gukira kandi nkagaragarizwa uwandoze”
Uyu muturage akomeza avuga ko yaje kujya kwa muganga ku kaburembe bamusuzumye bamusangamo igituntu.
Ati: “Mwa bantu mwe naragiye ndaremba bikomeye, nyuma nza kujyanwa kwa muganga ari nko kuvuga ngo ngweyo aho kugwa mu rugo, ngezeyo bansuzumye basanga ni igituntu cyandembeje. Naravuwe ndakira kuko nahise nkurikiza amabwiriza yose kwa muganga bampaye mfata imiti ku gihe. Najya inama yuko abantu bajya bagana kwa muganga bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.”
Gahongayire Jeanne nawe wakize igituntu yagize ati: “Umunsi nk’uyu ukwiye gusigira abantu ubutumwa bwo kumenya ububi bw’indwara y’igituntu no kuzirikana kuyivuza neza mu gihe wayanduye. Ni indwara mbi yandura byoroshye cyane iyo yagufashe ufite abandi mubana.”
Mu biyemeje gukomeza kongera imbaraga mu guhangana n’iyi ndwara harimo n’Abajyanama b’ubuzima
Niragire Irene ukorera mu kigo nderabuzima cya Cyarubare yagize ati: “Tugiye kurushaho kwegera abaturage mu Midugudu yacu aho tuzajya tubasuzuma hanyuma abo dusanganye ibimenyetso byakekwa ku gituntu duhite tubohereza ku kigo nderabuzima. Ikindi ni ugukurikirana umunsi ku munsi mu gihe hari uburwayi Dufite tukamenya ko yanyoye imiti kandi ku masaha yagenwe.”
Abaturarwanda basabwa kugira amakuru nyayo kuri iyi ndwara, bigafasha mu kwirinda ko ikomeza gukwirakwira biturutse ku kwivuza nabi binatuma abarwayi barushaho kwanduza abandi.
Umuyobozi w’agateganyo wa Gahunda yo kurwanya igituntu muri RBC, Dr Yves Mucyo Habimana yagize ati: “Abantu bakwiye kumenya ko iyi ndwara ari mbi yica, yandura vuba ariko kandi inavurwa igakira. Abantu bareke kwitiranya igituntu n’amarozi. Iyo imenyekanye hakiri kare umuntu aravurwa agakira.
U Rwanda rufite ingamba zo guhangana n’iyi ndwara ndetse no kugabanya imibare yabo ikomeza kwambura ubuzima. Ikindi ni uko ntawukwiye kujya kwivuza mu kinyarwanda asize amavuriro yemewe afite ibikoresho byizewe bituma umenya uko ubuzima buhagaze.”
Akarere ka Kayonza kagaragaje imibare iri hasi y’abavuwe igituntu bagakira (85%), ugereranyije n’impuzandengo rusange y’Igihugu ya 90% by’abashyizwe ku miti y’igituntu mu mwaka wa 2022-2023 bagakira.
Iyi ikaba ari yo mpamvu nyamukuru Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima RBC cyatekereje kwizihiriza uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’igituntu mu Karere ka Kayonza.
Ku rwego rw’Isi igituntu kiri mu ndwara zihitana abantu benshi aho ku mwaka abagera kuri miliyoni icyenda bayandura naho abagera kuri miliyoni 2 ikabica.

