Rusizi: Uwari yarabazengereje abamburira mu mayira yafatanywe telefoni

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 24, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abatuye n’abakorera mu mujyi wa Rusizi bavuga ko Manzi Deric w’imyaka 30 yari yarabazengereje, we n’abandi basore bagenzi be, bategera abantu mu mayira, cyane cyane ahari ibipangu bidacaniye muri uyu mujyi, bakabambura amatelefoni, yafashwe n’irondo ry’umwuga amaze kwambura umugore telefoni, mugenzi we witwa Nshimiyimana Thierry aracika, aracyashakishwa.

Umwe mu bari kuri iri rondo ry’umwuga ryamufashe, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu musore atari ubwa mbere ashyirwa mu majwi mu bajura bambura abaturage ibirimo amatelefoni.

Ati: “Bari basigaye bikinga ku bipangu bidacaniye, mu tuyira twijimye tunyurwamo n’abaturage bataha, no hafi ya gare ya Rusizi  bakabambura amatelefoni, abagore bakabambura udukapu, rimwe na rimwe babanje kuniga abo bambuye, bakiruka, abafashwe bakavuga abandi ari bwo n’uyu musore yamenyekanye.”

Avuga ko bakomeje gukaza uburinzi n’igenzura, ubwo aba basore bombi bari bamaze gushikuza umugore telefoni munsi ya gare ya Rusizi, bakiruka, irondo ryahakoreye ryahanye amakuru n’iryari mu gice cyo mu Mudugudu wa Burunga, Akagari ka Gihundwe, bahageze ribirukaho, uyu Manzi Dric riramufata, undi araricika.

Undi musore wari kuri iri rondo yagize ati: “Babaye nk’abatuguyemo batatubonye kuko twari tubagenzuye iminsi tuzi aho birukankira iyo bamaze kwambura abaturage, bahagera tubafiteho amakuru twabiteguye, duhita tumufata, tumufatana telefoni nto yavugaga ko atazi nimero zayo, yiyemerera ko ayishikuje umugore wagendaga munsi ya gare ya Rusizi. Gusa nyirayo buriya ari buboneke.”

Bavuga ko uwo musore yashyikirijwe sitasiyo ya Polisi ya Kamembe,undi inzego z’umutekano zikimushakisha, ko ikibazo cy’aba basore bambura abaturage muri uyu mujyi kigenda gihagurukirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux avuga ko ku bufatanye n’abaturage, irondo ry’umwuga n’izindi nzego, ikibazo cy’insoresore zigira imburamukoro, zikajya zitegereza kwiba ibyo abaturage baruhiye cyahagurukiwe.

Ati: “Tumaze gufata benshi usanga badashaka kugira icyo bakora cyiza kibateza imbere, bumva bazahengera abaruhiye ibyabo batashye bakabambura, kandi bizakomeza kuko ubuyobozi budashobora kwihanganira ababuza abandi umutekano n’umudendezo babategera mu mayira ngo babambure ibyabo.’’

Yavuze ko nk’umujyi wunganira Kigali, imirimo myinshi urubyiruko rwakora ihari, rudakwiye kwishora mu ngeso mbi z’ubujura n’ubwambuzi ubwo ari bwo bwose, kuko ufashwe abihanirwa bikamukerereza mu iterambere yagombye kuba ageraho umunsi ku wundi, n’icyizere yakabaye afitiwe n’abandi cyane cyane ab’urungano rwe.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 24, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE