Umurenge wa Musanze wugarijwe n’ubujura butuma bararana n’amatungo

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 24, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, bavuga ko bahisemo kuraza amatungo yabo mu nzu kubera abajura babajogoroje, bikaba bibagiraho ingaruka mu buzima.

Abo baturage bavuga ko hari abantu batazwi bitwikira ijoro bakaza kwiba amatungo mu biraro byabo cyane cyane inka, ngo ni zo zibasiwe cyane, aho bamwe muri bo bahisemo kujya baziraza muri salo hafi y’aho bumva neza uje kubiba ndetse ngo iyo inka imaze kugera mu nzu na bo baryamye baba bizeye umutekano w’ubworozi bwabo.

Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Garuka wahawe amazina ya Nzabamwita Enock yagize ati: “Hano ubujura bw’inka bumaze kuba agatereranzamba, bakomeje kujya biba inka, ariko ejobundi ho baraje bankurira inka mu kiraro yonsa bansigira iyayo, ubu ndimo kuyikamishiriza, mbese ubu twebwe twaratatse, yemwe dutanga n’amakuru ku bo dukeka ariko nta gisubizo bitanga.”

Undi wahawe izina rya Uwambajimana na we avuga ko ubu korora kuri bo bisigaye ari ikibazo gikomeye cyane.

Yagize ati: “Ubu nta muntu ufite inka hano iwacu, wakubwira ngo afite umutekano ni ukurara dukanuye, udashoboye kurara araririye inka ye ubu dusigaye twibanira n’inka mu nzu, kandi bitugiraho ingaruka nyinshi, mu nzu haranuka amagaga n’amase, twifuza ko inzego z’umutekano zakaza umurego.”

Yongeraho ko hari bamwe bafatwa bakekwa muri ubwo bujura ariko ngo mu gihe gito akabona barafunguwe, kuri we bikaba imvano y’ubwo bujura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard yagize ati: “Iki kibazo turakizi twakiganiriyeho n’abaturage, tubasaba gutanga amakuru kuri buri wese ukekwa, ariko nanone tubasaba gukomeza gushyira umwete ku marondo. Mboneyeho gusaba abaturage gukomeza kumva neza ko kurarana n’amatungo ari ibintu byo kwitonderwa kuko bishobora gukururira umuntu indwara zinyuranye”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza avuga icyo bari gukora kuri iki kibazo kibangamiye abaturage.

Ati: “Ni byo koko havugwa ubujura bw’inka mu Murenge wa Musanze, hafashwe ingamba nakubwira ko kugeza ubu mu Murenge wa Musanze hibwe inka 6, muri zo hafashwe 4 zisubizwa ba nyirazo, ubu izigera kuri 2 ni zo zigishakishwa. Abantu batanu bakekwaho ubujura bw’amatungo na bo barafashwe, iperereza rirakomeje.”

Akomeza asaba abaturage kwitabira gahunda y’irondo, ndetse no gutanga amakuru kuri buri wese bakeka ko yaba ari muri ibi bikorwa by’ubujura bw’amatungo, kandi amenyesha ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye abo bose barya utwa rubanda binyuze mu busambo.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 24, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE