Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC barongera kuganira ku kibazo cya RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’Iterambere ry’Ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo (SADC) baganira ku kibazo cy’Umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko abo bayobozi bongera guhurira mu nama kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe 2025, hifashishijwe ikoranabuganga, bagasuzuma ibyavugiwe mu nama iheruka y’Abaminisitiri bw’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu by’iyo miryango yabereye i Harare muri Zimbabwe.
Amb. Nduhungirehe yabwiye Televisiyo y’u Rwanda ko kuganira kw’abo Bakuru b’Ibihugu, bigaragaza icyizere n’ubushake butangiye kugaragazwa na Leta ya Congo, bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke binyuze mu nzira z’ibiganiro.
Yabishingiye ku kuba RDC yarahinduye imvugo ku buryo yafataga ikibazo cy’umutekano muke mu Burasizuba, ndetse n’amatangazo isohora ikaba itakigaragaza imvugo z’urwango.
Ni mu gihe umutwe wa M23 bahanganye mu ntambara watangaje ko warekuye agace ka Walikare, ari na yo mpamvu u Rwanda rubona ko ari intambwe nziza mu nzira y’amahoro.
Ati: “Ibiganiro bya EAC na SADC, noneho bigiye guhabwa ingufu noneho uruhande rwa RDC n’urwa M23 bagire ibiganiro bitaziguye.”
Minisitiri Amb Nduhungirehe yanakomoje ku kiganiro mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Kayikwamba Wagner, yahaye abanyamakuru ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, aho yashimangiye ko igihugu cye cyemeye kuganira mu buryo butaziguye n’umutwe wa M23.
Amb Nduhungirehe yahamagariye imiryango mpuzamahanga n’ibindi bihugu bikomeje gufata ibihano ku Rwanda, kubihagarika kuko bidindiza uburyo bugamije gukemura ibibazo mu mahoro.
U Rwanda rutangaza ko rwiteguye gukora n’uwo ari wese washaka gukemura ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Umutwe wa M23 umaze imyaka 16, ubayeho, wari wongeye kubura imirwano mu mwaka wa 2021, urwanirira bene bwabo b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bari bakomeje guhohoterwa by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi nyamara ubutegetsi bwa RDC burebera.
Mu ntambara imaze imyaka itatu ibera mu Burasirazuba bwa RDC, yatumye uwo mutwe wirukana ingabo za RDC, zifatanyije n’umutwe wa FDLR, ingabo z’u Burundi, n’iz’Umuryango wa SADC.
Muri iyo myaka itatu umutwe wa M23 wigaruriye imijyi ikomeye irimo uwa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Imaze no gufata umujyi wa Bukavu na wo ufatwa n’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC.
Uwo mutwe utangaza ko ushaka kuganira na Leta ya Congo bagakemura ibibazo mu mahoro, ariko RDC yakomeje guseta ibirenge mu kwemera ibiganiro ahubwo ikomeza kwita uwo mutwe uw’iterabwoba.