U Rwanda rwashimiye M23 yaretse Walikale na FARDC yemeye guhagarika intambara

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yanyuzwe no kubona itangazo ry’umutwe wa AFC/M23 uhamya ko wavuye muri Teritwari ya Walikale mu gushyigikira agahenge n’ibiganiro byo guharanira amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Reoubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bikomeje.
Nanone kandi Leta y’u Rwanda yishimiye itangazwa ry’icyemzo cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo guhagarika ibikorwa bya gisirikare by’Ingabo za Leta (FARDC) n’iby’umutwe witwaje intwaro wa Wazalendo.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda riragira riti: “U Rwanda ntiruzatezuka ku gukorana n’impande zose mu kubahiriza ibyo ziyemeje, by’umwihariko ibirebana na gahunda ihuriweho yashyizweho n’Imiryango ya EAC na SADC n’izindi gahunda zuharura inzira igana ku gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.”
Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2025, ni bwo ubuyobozi bwa AFC/M23 bwatangaje ko icyemezo cyo gukura ingabo i Walikale kigamije gushyigikira gahunda z’amahoro zimakaza ibiganiro bya Politiki byo guharanira amahoro no gukemura umuzi w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Umujyi wa Walikale wari wafashwe ku wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe, uherereye mu bilometero bigera ku 130 uturutse mu Mujyi wa Goma wafashwe na M23 ku wa 27 Mutarama.
Ako gace ni ko ka mbere kari kure cyane ya Goma kari gafashwe muri gahunda yo gukomeza kubohora abaturage ba Congo bugarijwe n’ingaruka z’imiyoborere mibi.
Bivugwa ko iyi Teritwari yari icyicaro gikomeye cy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba ari na bo bagize ipfundo ry’inkubirabe ku bibazo by’umutekano muke mu Karere.
Guverinoma ya RDC yamaze kwinjiza abarwanyi ba FDLR mu ngabo za FARDC, yakomeje gutesha agaciro ubukana bw’ingengabitekerezo ya Jenoside yakwirakwijwe n’uwo mutwe umaze kugaba ibitero bisaga 20 ku Rwanda.
Ingengabitekerezo ya Jenoside yinjijwe muri RDC yabaye intandaro yo kwirukana mu byabo abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi ibihumbi amagana, barimo abasaga 100.000 bahungiye mu Rwanda mu myaka isaga 25 ishize.
Umutwe wa AFC/M23 washibutse muri iyo miryango yahungiye mu bihugu bitandukanye myuma yo kuvutswa uburenganzira ku gihugu cyabo.
Intambara ikomeje mu Burazuba bwa RDC yongeye gufata intera mu mwaka wa 2021, ubwo inyeshyamba za M23 zongeraga kubura intwaro nyuma y’imyaka 10 zari zimaze zitsinzwe n’ingabo za Leta RDC n’abambari bazo.
Uyu munsi M23 ikomeje kwaguka no kongera imbaraga nyuma yo kwifatanya n’umutwe wa AFC mu mpera z’umwaka wa 2023.
Nyuma yo gufata imijyi ikomeye ari yo Goma na Bukavu, hari n’ibihumbi by’abasirikare n’abapolisi ba Leta biyunze kuri uyu mutwe ukomeje no kunguka urubyiruko rwinshi rufite inyota yo guhindura imiyoborere mibi irubuza amahirwe y’uterambere mu gihugu gikungahaye ku mitungo kamere.