Ikoranabuhanga rirazamura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hahangwa udushya

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 23, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Urwego rw’u Rwanda rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) rutangaza ko hashyizweho ingamba z’ingenzi zigamije guteza imbere guhanga udushya kuri iri soko hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko hagamijwe kurinda inyungu z’abashoramari ndetse n’isoko muri rusange.

Ibi byatangajwe mu kiganiro cyakozwe hifashijwe ikoranabuhanga cyahuje abafatanyabikorwa batandukanye b’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, ahaganirwaga uko ikoranabuhanga ritanga umusaruro mu kuriteza imbere. 

Abitabiriye iki kiganiro bagarutse cyane ku kamaro ko kugira amategeko asobanutse, ubufatanye bw’igihe kirekire, n’uruhare rukomeye rwa gahunda ya Sandbox ya CMA Rwanda mu guhanga udushya kuri iri soko.

Umuyobozi Mukuru wa CMA Thapelo Tsheole, yemeza ko hashyizeho ingamba zigamije gukoresha ikoranabuhanga hahangwa ibishya mu isoko ry’imari n’imigabane, ariko hubahirizwa umutekano mu kurinda inyungu z’abashoramari kandi hubahirizwa amategeko.

Thapelo yagize ati: “Intego yacu ni ugutanga uburyo bufasha guhanga udushya mu gihe tunarinda inyungu z’abashoramari no kurinda umutekano w’isoko ry’imari n’imigabane.”

Leila Rwagasana ukora mu Kigo Rwanda Finance Ltd, yasobanuye uburyo Igihugu kigamije kuba igicumbi cy’imari ku rwego mpuzamahanga binyuze muri Kigali International Financial Centre (KIFC).


Yagize ati: “Binyuze muri Kigali International Financial Centre turi gukora ibishoboka byose ngo tureshye abashoramari mpuzamahanga n’ibigo by’imari bikoresha ikoranabuhanga.  Kugira amategeko asobanutse neza no gukorana n’inzego zitandukanye ni ingenzi cyane mu kugera kuri iyo ntego.”

Jerome Ndayambaje, Impuguke mu guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga muri CMA, yasobanuye imikorere ya porogaramu ya Sandbox n’uko itanga uburyo bwo gushyiraho politiki zijyanye n’igihe.


Yagize ati: “Porogaramu ya Sandbox ya CMA igamije gufasha ibigo by’imari gusobanukirwa ibisabwa n’amategeko, ariko nanone ikabatera inkunga mu guhanga udushya twubahiriza amabwiriza. Iyi porogaramu idufasha kuvugurura politiki zacu mu buryo bwihuse bitewe n’ibigezweho ku isoko.”

Darius Mukiza, ukora mu Kigo cy’ubuhuza cya BK Capital, yagarutse ku byo bungukiye muri iyo porogaramu. 

Yagize ati: “Kuba twaragize uruhare mu gukorana n’abatanga serivisi zitandukanye ariko binyuze muri Sandbox ya CMA, byaduhaye amahirwe yo kugerageza ibisubizo bishya by’ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga mu buryo buteguye neza. Iyi gahunda ni ingenzi cyane ku bashaka guhuza ikoranabuhanga ndetse no kuzamura isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.”

Samuel Njuguna, Umuyobozi Mukuru wa Moneto Ventures, yashimye ubufatanye bwagaragaye mu gihe bageragezaga porogaramu yabo ya Tunzi App. 

Yagize ati: “Porogaramu ya Sandbox yadufashije kunoza serivisi yacu no kwemeza ko yujuje ibisabwa n’amategeko. Ubufatanye nk’ubu hagati y’inzego zishinzwe ubugenzuzi n’abahanga udushya ni ingenzi cyane mu iterambere ry’ikoranabuhanga ryifashishwa mu rwego rw’Imari (FinTech).”

Sanbox ni ikoranabuhanga rya CMA ryaryiruweho gufasha mu bugenzuzi bw’irindi koranabuhanga ryifashishwa mu rwego rw’imari hagamijwe kwimakaza umuco wo guhanga udushya tugendera ku mategeko kandi turinda umutekano w’abashoramari. 

Ni ikiranahuhanga kagenzuzi rikora ku ruhererekane rwose rw’ikiranabuhanga ryifashishwa mu rwego rw’isoko ry’imari n’imjgabane uhereye ku gucunga ubwizigame n’ishoramari ukageza no ku mitungo ifatika n’idafatika.

Sandbox kandi ifasha mu kurushaho kuboza za Politiki zigendanye n’igihe mu kuzijyanisha n’ibigezweho kandi nta mbogamizi zibayeho. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 23, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE