Volleyball: Amakipe ya Police yasanze aya APR ku mukino wa nyuma wa Playoffs (Amafoto)

Amakipe ya Police VC mu bagabo na Police WVC mu bagore yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball, nyuma yo gutsinda umukino wa kabiri muri 1/2.
Ku mugoroba wo Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Werurwe 2025, ni bwo hakinwe imikino ibiri muri 1/2 yabereye kuri Petit Stade i Remera.
Mbere yo gutangiza imikino hafashwe umunota wo guha icyubahiro umunyamakuru Jean Lambert Gatare witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu.
Mu mukino wabanje, Ikipe ya Police y’Abagore yongeye gushimangira ko irusha Kepler WVC, iyitsinda umukino wa kabiri amaseti 3-0 (22-25, 22-25, 16-25)

Iyi ntsinzi yari ihagije ngo abakobwa ba Police bagere ku mukino wa nyuma, dore ko bari batsinze umukino wa mbere ku maseti 3-0 mu cyumweru gishize.
Ku mukino wa nyuma bazahura na APR WVC na yo yasezereye Rwanda Revenue Authority iyitsinze imikino 2-0.
Umukino wakurikiyeho ni uw’abagabo, aho abakunzi ba Volleyball bari bategereje kureba niba REG VC yahindura ibintu, yo na Police VC zikazakiranurwa n’umukino wa gatatu.
Si ko byagenze kuko Police VC yabonye intsinzi ya kabiri kuri REG VC nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-1 (25-22, 26-24, 23-25, 25-22).
Ku mukino wa nyuma Police VC izahangana na APR VC yasezereye Kepler VC.
Biteganyijwe ko imikino ya nyuma n’iyo guhatanira umwanya wa gatatu izaba muri Gicurasi.



