Kigali: Abagore bo mu nzego z’ubuyobozi muri Ukraine bashimye uko Rwanda rwiyubatse

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 22, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Itsinda ry’abagore bayobora mu nzego zitandukanye muri Ukraine, ryibumbiye muri “The Day After Foundation,” rirangije urugendo rw’iminsi itanu mu Rwanda, aho bavuze ko bashimishijwe n’uko u Rwanda rwikuye mu bibazo rwatewe na Jenoside.

Intego y’urugendo rwabo yari ugusangira ubumenyi ku bijyanye no kwiyubaka nyuma y’intambara, ubutabera mu bihe by’inzibacyuho, ndetse n’uruhare rw’abagore mu kubaka amahoro.

Iri tsinda rigizwe n’abantu batandatu ryifuza iherezo ry’intambara ikomeje kubera muri Ukraine.

 Intego yabo ni ugushishikariza abagore kugira uruhare rufatika mu gusana igihugu.

 Babinyujije mu bufatanye n’imiryango itari iya Leta (NGOs) ndetse n’imiryango y’abaturage, baraharanira ko abagore bagira uruhare mu bikorwa byo kubaka Ukraine nyuma y’intambara.

Mu ruzinduko rwabo mu Rwanda, bakoze ibikorwa bitandukanye kugira ngo basobanukirwe inzira u Rwanda rwanyuzemo mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uru ruzinduko, abo bashyitsi bahuye n’Abadepite bo mu Rwanda, baganira n’abayobozi b’imiryango itari iya Leta, ndetse basura Umudugudu wa Avega Agahozo.

Banasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali aho babonye amakuru arambuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bamenye uko ubukungu bw’u Rwanda bwangiritse cyane, bikaba byarasabye ko FPR-Inkotanyi irwana urugamba rwo kubohora igihugu no kugisana.

Ukraine imaze imyaka itatu mu ntambara n’u Burusiya. Nubwo hari amakuru ko impande zombi zishakisha inzira z’amahoro, haracyari byinshi bitazwi ku cyerekezo cy’iyo ntambara.

Mu ruzinduko rwabo bashimangiye ko hari amasomo akomeye bakuye ku mateka y’u Rwanda, uburyo rwabashije kwiyubaka, ndetse n’iterambere rikomeye rumaze kugeraho.

Alina Miakenka, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu akaba n’umwe mu bashinze “The Day After,” yigeze no kugira imyanya ikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine ndetse no mu bigo byigenga byita ku burenganzira bw’abagore.

Yagaragaje inyota yo gusobanukirwa uburyo ubutabera n’imbabazi byubatse amahoro.

Yagize ati: “Nk’umunyamategeko, nashakaga gusobanukirwa neza ibijyanye n’ubutabera, amahoro no gutanga imbabazi.”

Miakenka yongeyeho ati: “Kugera hano byatumye mbona ko ibyo byose ari ibintu bigoye kandi bikenera uruhare rwa benshi. Iyo wibonera ubwoba n’ububabare u Rwanda rwanyuzemo ariko nanone ukabona uko rwashoboye kubona ibisubizo, bituma utekereza ibintu mu buryo bushya.”

Yagarutse ku buryo bw’ubutabera bwunga bwakoreshejwe binyuze muri Gacaca, bikaba byaragize uruhare runini mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside.

Ati: “Isomo rikomeye ni uko Ukraine igomba kugira uburyo bwayo bwihariye bwo guhangana n’ibibazo byayo, bushingiye ku mateka yayo, umuco wayo n’uburyo yumva ubutabera. Tugomba guhagarara ku ndangagaciro zacu.”

Miakenka yagaragaje uburyo ubumwe bw’Abanyarwanda bugaragara kuva mu nzego nkuru z’Igihugu kugeza mu Midugudu.

“Nkunda uko ubumwe bw’Abanyarwanda buri ku nzego zose guhera mu nzego za Leta, ku Midugudu no ku bantu ku giti cyabo. Urubyiruko rufite uruhare runini nk’intumwa z’amahoro no mu kubaka igihugu. Mbona ko natwe twagombye kubigiraho.”

Yashimye cyane uruhare rw’abagore mu miyoborere y’u Rwanda.

“U Rwanda rwagiye ku isonga mu bihugu byubahiriza ihame ry’uburinganire mu miyoborere. Ni ingenzi ko abagore bagira ijambo mu gufata ibyemezo.”

Yashimangiye ko abagore bagomba kwigishwa no gutegurwa kugira ngo bagire uruhare mu bikorwa byo kubaka amahoro no gusana igihugu nyuma y’intambara.

Ati: “Abagore bagomba kurenga imirimo isanzwe yabagenewe, bakinjira no mu bikorwa bireba Igihugu muri rusange. Igihe kirageze ngo twumvikane duhabwe agaciro.”

yakomeje, anavuga ko Ukraine igikeneye amategeko n’ingamba zihamye zishyigikira abagore mu buyobozi.

Yasobanuye ko nyuma yo gusubira muri Ukraine, bagiye gutegura inyandiko za politiki, gutanga ibiganiro, no gukorana n’itangazamakuru, Leta, imiryango itari iya Leta ndetse n’ibigo by’uburezi.

Anna Nikolaienko, undi washinze iyo miryango, yavuze ko yamenye u Rwanda bwa mbere mu 2018, ubwo yinjiraga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine. Icyo gihe, yamenye ko u Rwanda ruza mu myanya ya mbere ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yashimangiye ko bari gushyira imbaraga mu gukangurira abagore kwinjira muri politiki no kugira uruhare mu kubaka amahoro.

Nubwo ibyaha by’intambara bibera mu bihugu byombi bitandukanye, yavuze ko bifite icyo bihuriyeho ibyaha bikorerwa abantu.

Ati: “Impande zose ziri mu ntambara ni abantu. Hari uburyo bwihariye dushobora gukoresha mu iterambere ry’abantu. Nubwo kuba twahuza imitima n’u Burusiya bitariho ubu, icyo dushobora gukora ni uguhuza Abanya-Ukraine ubwabo, mu gihugu cyacu, mu miryango no mu muryango nyarwanda. Dufite amahirwe menshi yo gutera imbere.”

Nikolaienko yavuze ko isomo rikomeye yakuye mu Rwanda ari uko kubaka amahoro bigomba kubera ku rwego rwose mu miryango, mu mashuri, no mu bigo by’ubucuruzi.

Iryna Drobovych, umwe mu bagize iryo tsinda, yagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikunze kuboneka mu ntambara zose.

Yagize ati: “Abagore benshi bahohotewe mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya, bigira ingaruka mbi ku muryango mugari. Kugira ibimenyetso by’ibi byaha ni ingenzi. U Rwanda rwatweretse ko tugomba kubika ibimenyetso kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo.”

Yakomeje avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gufasha abagore bahohotewe, cyane cyane mu bijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Baganiriye n’Abadepite mu Rwanda
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 22, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE