Musanze: Gen Muhoozi yasuye ishuri rikuru rya RDF i Nyakinama

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 22, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Muganga Mubarakh, basuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF (RDFCSC) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

 Yatanze ikiganiro ku basirikare bari mu mahugurwa ya Gisirikare bakuru n’abato bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Gen. Muhoozi yakiriwe n’umuyobozi wa RDFCSC, Gen Nyamvumba Andrew, wamutambagije muri iryo shuri  anamwereka igiti kihateye nk’ikimenyetso cyo kubungabunga ibidukikije.

Mu butumwa yatanze, Gen. Muhoozi yagarutse ku mateka y’ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda, bwagize uruhare mu guhangana n’ibibazo by’umutekano mu Karere.

Yagize ati: “Guhuza ubushobozi bw’izi ngabo zihuriweho, nta kibazo tudashobora gukemura. Ni bwo tuba twiteguye neza.”

Yatanze ikiganiro cyibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare nk’inkingi y’umutekano wa Afurika: Uburyo, Imbogamizi n’Icyerekezo.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda muri urwo ruzinduko ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025, yasabye abasirikare bari mu mahugurwa gushyira imbere ubufatanye, kuko bafite inshingano zo kubungabunga umutekano wa Afurika.

 Yibukije ko bagomba guhora bibuka inshingano z’ukwigira kwa Afurika (Pan-Africanism), zirimo kurengera inyungu rusange za Afurika, kugera ku iterambere ry’abaturage bayo, no guteza imbere ubumwe bw’Abanyafurika bose.

Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF (RDFCSC) ni ryo shuri rikuru ritanga imyitozo ya gisirikare mu Rwanda.

Intego yaryo ni uguteza imbere ubushobozi bw’abasirikare baryigamo, kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’ibibazo by’umutekano ku rwego rw’igihugu, Akarere n’Isi muri rusange n’ukuntu bigira inyungu ku mikorere ya gisirikare.

Uyu mwaka, RDFCSC yakiriye abanyeshuri 108 baturutse mu Rwanda n’ibihugu by’inshuti birimo Benin, Burkina Faso, Botswana, Centrafrique, Eswatini, Ethiopia, Ghana, Guinea, Jordan, Kenya, Malawi, Mali, Mozambique, Niger, Nigeria, Sudani y’Epfo, Tanzania, Zambia na Uganda.

Hatewe igiti nk’ikemenyetso cyo kubungabunga ibidukikije
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 22, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE